Uncle Austin wagize uruhare runini mu gufasha Bruce Melodie kuva yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, kuri ubu amarangamutima yanze, yerekana ko yishimiye urwego Bruce Melodie agezeho anasaba inshuti ze gukomeza gutora uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya R&B.
Uncle Austin
Uncle Austin abinyujije k’urukuta rwe rwa facebook yagize ari” Buri mubyeyi anezezwa nibyishimo by'umwana we... Kuva duhura ubwa mbere tugahita tunaririmbana si swing watinye kubinsaba nkabwira piano nti reka tuyikore .. I believed in you wen no one did... Wen no ONE could play u on radio but now everyone does.. The humbleness n a great talent in you DESERVES A CROWN.”
Aya ni amagambo Uncle Austin yashyize hanze agaragaza gushyigikira Bruce Melodie
Aya magambo ashyigikira kuburyo bweruye umuhanzi Bruce Melodie, Uncle Austin abaye umwe mu banyamakuru bake bagaragaje mu ruhame uruhande bahagazeho mu gushyigikira uwari we wese mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS6, cyane ko abanyamakuru bakunze kwifata mu rwego rwo kutiteranya n’abo atatangaje ko ashyigikiye kandi bose bamukeneyeho ubufasha, bityo hakaba bashobora gukeka ko yabogamira k’uruhande yatangaje ko ashyigikiye mu gihe cyo kwamamaza ibikorwa bya buri umwe uri muri iri rushanwa.
Iby'uko ashyigikiye Bruce Melody, Uncle Austin abitangaje nyuma y’igihe gito atangaje ko ashyigikiye Urban Boyz ndetse agaragaza ko bakwiye iki gihembo kuko ngo bafite uburaribonye muri iri rushanwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Uncle Austin yatangaje ko kuba bamaze igihe mu gakino bituma bakwiye iki gihembo, ibi bigashimangira guhangana gukomeye gukomeje kuranga Bruce Melodie na Urban Boyz mu irushanwa rya PGGSS6 aho aribo ubona abantu banyuranye bari guha amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo.
Mbere Uncle Austin yari yatangaje ko ashyigikiye Urban Boyz
REBA HANO IMIRIRIMBIRE YA BRUCE MELODY I NYAMIRAMBO MURI PGGSS6
REBA HANO IMIRIRIMBIRE YA URBAN BOYZ I NYAMIRAMBO MURI PGGSS6