Amarangamutima y’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Amavubi-VIDEO

Imikino - 13/11/2025 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Amarangamutima y’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Amavubi-VIDEO

Abakinnyi batandukanye bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bavuze ko ari ibyishimo kuri bo ndetse bikaba bigiye kubatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Kuwa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda baheruka guhamagarwa ni bwo batangiye umwiherero kuri hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero, Uwineza Rene usanzwe ukinira Kiyovu Sports akaba ari ubwa mbere ahamagawe mu Amavubi yavuze ko izi ari intangiriro nziza.

Ati: ”Nabyita nk’intangirizo nziza kuri ku mwuga wanjye kuko nari naragiye nyura mu bato none mpamagawe mu ikipe nkuru. Navuga ko ni intangiriro nziza kandi ni ugukomeza gukora kugira ngo ntibibe inshuro imwe ahubwo bibe inshuro nyinshi.”

Yavuze ko uyu mwaka yifuza Uwineza Rene ukubye kabiri uwo mu mwaka ushize. Ati: ”Uyu mwaka ndifuza Uwineza Rene ukubye kabiri uw’umwaka ushize. Nubwo ntarimo ndabanzamo mu ikipe yanjye ariko iminota umutoza ampaye nyibyaza umusaruro.”

Niyo David nawe ukinira Kiyovu Sports akaba ari ubwa kabiri ahamagawe mu Amavubi yavuze ko yishimiye gusubirayo ndetse anakomoza ku byo Adel Amrouche yamusabye ubushize. Ati: ”Umuntu wese ukiri muto  kumva ko wakinira igihugu ni ibintu by’agaciro. Ndishimye cyane kugaruka. Ubushize umutoza yari yambwiye ko ngerageza gukomeza gukora cyane nawe ko azaduha amahirwe.”

Myugariro wa Mukura VS, Ishimwe Abdul uhamagawe bwa mbere yavuze ko yavuze ko ibi bigiye kumufasha gukomerezaho yitwara neza ndetse ko yari afite icyizere ko azahamagarwa bijyanye n’uko yari amaze iminsi yitwara. 

Rutahizamu wa AS Kigali, Rudasingwa Prince nawe uhamagawe bwa mbere mu mu ikipe y’igihugu nkuru yavuze ko ashima Imana. 

Ati: ”Ndashima Imana yashimye ko mba ndi hano aka kanya. Ubu ni  ahacu ho kugira ngo dushyiremo imbaraga dukore ibishoboka byose ibyo baduhamahariye dukomeze kubigeraho”.

Yavuze ko kuba ahamagawe hari icyo bigiye kumufasha: ”Ntabwo byabura icyo bigufasha haba mu buryo bw’imikinire ndetse n’imitekerereze no gukomeza gutekereza ku gukomeza guhamagarwa". Yavuze ko yari afite icyizere ko azahamagarwa. 

Mugisha Didier wari umaze igihe adahamagarwa we yavuze ko nawe ari ibintu byiza kuba yongewe guhamagarwa ndetse akomoza ku kuba atabona umwanya uhagije wo gukina muri Police FC.

Ati: ”Hari haciyemo igihe ntahamagarwa kuba rero nongeye guhamagarwa ni ibintu byiza kuri njye. Nk’umukinnyi n’ubundi njyewe mpora niteguye, umutoza aba afite amahitamo ye igihe abonye ko yankoresha mba niteguye kumufasha ariko nanone mu gihe atankoreshehe ntabwo byatuma nshika intege.”

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, igiye gukora umwiherero w'iminsi itatu kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2025.  Bivugwa ko ishobora kuzakina umukino wa gicuti na Al Hilal Sports Club yo muri Sudani iri mu Rwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...