Ijoro rya 09 Werurwe 2024
ntirizibagirana ku bakunzi b’imyidagaduro ishingiye ku bwiza cyane abari mu Jio
World Convention Center bakurikiranye mu buryo bw’imbonankubone ibirori byatangiwemo
ikamba rya Nyampinga w’Isi ku nshuro ya 71.
Umukobwa wo muri Czech, Krystna
PyszkovaÌ
ni we wegukanye ikamba rya Miss World 2024 naho Yasmnia Zaytoun aba Igisonga cya Mbere anegukana ikamba rya Miss World Asia, tukaba twifuje kugaruka
ku byishimo byagaragajwe n’abakobwa baje imbere bo muri Afurika.
Duhereye
kuri Miss World Uganda 2024, Hannah Tumukunde Karema wagize ati "Ni intambwe
ikomeye kuri Afurika, natewe ishema no guhagararira igihugu cyanje ku rubyiniro
mpuzamahanga, nshishijwe bugufi n’ishimwe no gushima Miss World ku bw’aya
mahirwe."
Yongeraho
ati "Mwarakoze guha agaciro ibikorwa byanjye mukampa amahirwe akomeye yo
kwerekana icyo nshoboye, mbasezeranije gukomeza kujya mbere nkagera ku byiza birenze."
Uyu
mukobwa akaba yaraje mu bakobwa begukanye agace k’ubwiza bufite intego mu gihe
kandi yanegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss World Africa anaza mu bakobwa
8 bavuyemo Nyampinga w’Isi.
Ku
rundi ruhande Miss World Botswana na we yagaragaje ishimwe rikomeye ati "Mu kuri
nabonye ibirenze ibyo narinyeneye, Mwarakoze Miss World kunyizereramo ko
nabasha kugeza kure urumuri rw’icyizere kuri Afurika n’Isi yose."
Akomeza
agira ati "Izadushoboze tubashe guhindura ubuzima bwa benshi binyuze muri
gahunda y’ubwiza bufite intego, Isi yuzure urumuri n’icyizere maze ikomeze kujya
mbere mu bumuntu."
Uyu
mukobwa wabashije kuza muri ba Nyampinga bafite ubwiza bufite intego, akagera
muri bane bavuyemo Nyampinga w’Isi,akaba ari nawe wambaye ikamba rya Miss World
Africa, yakomeje ashima buri umwe wabigizemo uruhare byumwihariko
abanya-Botswana bakomeje kumuba hafi.Aha Miss World 2024 Krystna yari afatanye mu kiganza na Miss World Africa Lesego
Miss Hannah wo muri Uganda ni we wegukanye ikamba ry'Igisonga cya Mbere rya Miss World Africa
Lesego wo muri Botswana yageze muri bane bavuyemo Miss World 2024
Abakobwa begukanye amakamba ya Miss World ku Migabane itandukanye
Miss World Africa Lesego yashimiye buri umwe wagize uruhare mu rugendo rwatumye aza imbere mu irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'isi
Miss Hannah wa Uganda yerekanye ibyishimo bikomeye nyuma yo kwegukana ikamba no kuza mu bakobwa beza bafite ubwiza
Hannah Tumukunde na Lesego Chombo bahesheje ishema ryikubye Afurika