Amarangamutima ya Tracy Agasaro wayoboye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo -AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/11/2025 8:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Amarangamutima ya Tracy  Agasaro wayoboye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo -AMAFOTO

Tracy Agasaro usanzwe ayobora ibitaramo mu Rwanda akaba n’umuhanzikazi w’indirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagaragaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba yayoboye igitaramo cy’umuhanzi yakuze yumva mu buto bwe yabonye bwa mbere amaso ku maso mu Ugushyingo 2025.

Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi w’ibitaramo Tracy Agasaro yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yari ageze ku rubyiniro rwa BK Arena ku isaha ya saa moya z’umugoroba wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.

Tracy yabanje kwiyambaza Imana ngo imufashe muri uru rugendo rw’iki gitaramo cy’umuhanzi yumvuga gusa ndetse bwa mbere amwumva yamwumvise kuri telefone y’umubyeyi we (Mama) ubundi yamubonye amaso ku maso mu Ugushyingo kwa 2025 amwakira ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

Mu ijambo rye uyu muhanzikazi yavuze ko inkuru ye ahuje benshi bitabiriye iki gitaramo  agaragaza ko hari abakunze bumva Richard Nick Ngendahayo ubu bagiye kumubona bwa mbere mu 2025 bari muri BK Arena abataramira.

Ati “Kuri benshi nka njye aha ni ubwa mbere tugiye kubona uyu muhanzi amaso ku maso adutaramira, dore ko nkanjye nakuze mwumva kuri telefone ya mama, ubu ngiye kumwibonera live adutaramira.”

Ni inshuro ya mbere uyu muhanzi ataramiye muri  BK Arena yubatswe ari i Mahanga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yari amaze  imyaka 17 aba we n’umuryango we.

Tracy Agasaro yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yarahawe kuyobora igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo

Tracy Agasaro yavuze ko umubyeyi we mu bihe bitandukanye yitabiraga ku ndirimbo za Richard Nick Ngendahayo

Iki gitaramo "Niwe Healing Concert" cyabaye umwanya wo kwakira agakiza ku bihumbi by'abantu bitabiriye

Aba mbere bahagaze ahagana saa kumi bitabiriye igitaramo cy'umuramyi wamamaye mu ndirimbo nka "Niwe"

Inshuti zaserukanye muri iki gitaramo cyihariye mu rugendo rw'ivugabutumwa ku bihumbi by'abantu

Abantu mu ngeri zinyuranye bitabiriye iki gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo yitiriye Album ye

 Rev. Emmanuel Ganza ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025

Rev. Emmanuel Ganza washinze House of Grace yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika akaba na Perezida w'Abanyarwanda baba muri 'Bufalo' mu Mujyi wa New York [Uri iburyo] na Muvunyi Jean Paul mu bitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo

Ibihumbi by'abantu bahuriye muri BK Arena mu gitaramo cy'amashimwe ya Richard Nick Ngendahayo wari umaze imyaka 17 abarizwa muri Amerika


AMAFOTO: The New Times


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...