Amarangamutima ya Sherrie Silver wayoboye imbyino z’ababyinnyi ba Rema

Imyidagaduro - 06/09/2026 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Amarangamutima ya Sherrie Silver wayoboye imbyino z’ababyinnyi ba Rema

Umubyinnyi n’umutoza w’imbyino mpuzamahanga, Sherrie Silver, yagaragaje ibyishimo nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gutegura no kuyobora ababyinnyi baherekeje umuhanzi Rema mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali.


Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, muri BK Arena, mu birori byaherekeje gahunda yo Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 bahawe amazina.

Rema yageze ku rubyiniro aherekejwe n’ababyinnyi batojwe na Sherrie Silver, batanga umwihariko kuri iki gitaramo binyuze mu mbyino zakomezaga injyana z’indirimbo z’umuhanzi w’Umunya-Nigeria.

Sherrie Silver, umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mbyino ndetse no mu gukorana n’abahanzi bakomeye, ni we wayoboye iki gikorwa cyo gutegura ababyinnyi ba Rema bari ku rubyiniro i Kigali.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’iki gitaramo, Sherrie Silver yashimangiye ko yishimiye kuba yaragize uruhare mu gutegura ababyinnyi bagaragaye kuri uru rubyiniro.

Yagize ati: “Nishimiye kuba narayoboye ndetse nkategurira Rema ababyinnyi mu gitaramo yakoreye mu Rwanda. Ndashimira ababyinnyi bakuru bo muri Sherrie Silver Foundation. Nimwitegure abasore.”

Ubutumwa bwa Sherrie bwagaragaje ko uru ruhare rutagarukiye ku bakobwa gusa, kuko ababyinnyi b’abasore na bo bari mu itsinda ryaherekeje Rema mu gitaramo.

Aba basore bagaragaye cyane mu gice cya nyuma cy’igitaramo, ubwo Rema yari ageze ku ndirimbo ‘Ozeba’, ari na yo yakoresheje ashyiraho akadomo kuri uru rubyiniro.

Rema yaherukagagutaramira i Kigali mu Ukwakira 2023, yari amaze imyaka hafi itatu atongera guhura n’abakunzi be bo mu Rwanda imbonankubone.

Kuri iyi nshuro, abakunzi be bari bateguye uburyo butandukanye bwo kumwereka ko bari bamukumbuye. Bamwe bazanye ibyapa birimo ubutumwa bamugezaho, abandi bakoresha telefoni zabo bamwandikira ubutumwa bw’urukundo n’ubwishimiye.

Mu gihe cy’isaha n’iminota 20 yamaze ku rubyiniro, Rema yanyuze mu ndirimbo zitandukanye zakomeje izina rye ku Mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Mu ndirimbo zaririmbiwe i Kigali harimo ‘Dumebi’, ‘Calm Down’, ‘Soweto’ na ‘Ozeba’, ndetse n’izindi zagiye zikorwa n’abafana nk’iziranga urugendo rwe mu muziki.

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino nyinshi, imbaraga ku rubyiniro ndetse n’imikoranire hagati ya Rema n’ababyinnyi bamuherekeje.

By’umwihariko, ababyinnyi bari bayobowe na Sherrie Silver bagize uruhare mu gutuma imiririmbire y’indirimbo za Rema ibona isura yihariye, bakoresha imbyino zihura n’injyana n’ubutumwa bw’indirimbo.

Mu gusoza igitaramo, Rema yahisemo ‘Ozeba’, indirimbo yahaye umwanya wihariye mu gice cya nyuma cy’umuziki we i Kigali.

Yasabye abakunzi be kuyibyina no gukomeza kwishima, bituma umwuka wo mu BK Arena urushaho kuba uw’ibirori kugeza ku munota wa nyuma.

Nyuma yo gutanga ibyishimo ku bafana be, Rema yashimiye abitabiriye igitaramo, agaragaza ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko igihe aheruka i Kigali yari akiri muto, afite imyaka 22, mu gihe ubu agejeje kuri 26.

Kugaruka kwe i Kigali byabaye igice cy’ingenzi mu birori byaherekeje Kwita Izina 2026, aho umuziki mpuzamahanga wahurijwe hamwe n’ibirori by’ingenzi by’u Rwanda byibanda ku kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo.

Kuri Sherrie Silver, kuba yaragize uruhare mu gutegura ababyinnyi baherekeje Rema kuri uru rubyiniro byongeye kugaragaza uburyo impano ye yo kubyina no gutoza abandi ikomeje kugera ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bikorwa bikomeye bibera mu Rwanda.

Ababyinnyi b’abakobwa bataramanye na Rema nyuma yo gutozwa mu bijyanye n’imbyino na Sherrie Silver


Ababyinnyi b’abasore batojwe na Sherrie Silver babyiniye Rema mu gitaramo yakoreye i Kigali


Rema yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali nyuma y’imyaka itatu ahacanye umucyo



REBA HANO UKO REMA YITWAYE KU RUBYINIRO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...