Ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 ni bwo ikipe ya Police FC yahuye na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 muri Stade Amahoro. Byarangiye Police Fc ariyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda penariti 7 kuri 6.
Iyi kipe ariko yabifashijwemo n’umunyezamu Niyongira
Patience wakuyemo penariti eshatu nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye hagiye
guterwa izi penariti.
Uyu munyezamu yavuze ko kugira ngo umutoza ajye
kumushyiramo yari amwizeye ndetse ko yagombaga gukora uko ashoboye akaba
intwari nawe. Ati: ”Kugira ngo umutoza agushyiremo ni uko aba akwizeye atakwizeye
ntabwo yagushyiramo. Turi ku munsi w’Intwari, turi Police FC murabizi nanjye
nagombaga kugerageza nkatera ikirenge mu cy'abatubereye Intwari “.
Yavuze ko gutsinda APR FC aba ari inzozi za buri
wese.
Niyongira Patience yavuze ko nubwo begukanye iki
gikombe ariko nta kwirara bagomba gutegura umukino ku mukino bityo n’ibindi
bikombe bakaba babitwara.
Ati: ”Ntakwirara tugomba gutegura umukino ku mukino
tugakomeza twiteguye byose birashoboka ko twabitwara. Tuzabitwara nidukomeza
kwitwara neza”.
Yavuze ko abanye neza n’umunyezamu usanzwe ari uwa
mbere wa Police Fc, Rukundo Onesme.
