Neymar wari umaze iminsi 981 adakinira Brazil nyuma yo kuvunika mu mukino
wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wahuje Brazil na Uruguay mu Ukwakira 2023,
ntiyakinnye imikino ibiri ya mbere y’amatsinda kubera ikibazo cy’imvune yo mu
itako ry’akaguru (calf injury), ariko yaje gukira ahita ashyorwa mu bakinnyi
basimbura mu mukino wa nyuma w’itsinda
C.
Brazil imaze kuyobora umukino ku bitego 3-0, Neymar
yasimbuye Matheus Cunha ku munota wa 76, ahita akina umukino we wa 129 mu ikipe
y’igihugu ya Brazil.
Ubwo yageraga mu kibuga cya Miami Stadium, Neymar
yagaragaye amarira amutemba ku maso, ibintu byakoze ku mitima ya benshi bari
bakurikiye uwo mukino. Nyuma y’umukino kandi yagaragaye ahoberana n’abo
bakinana ndetse n’abagize umuryango we mu rwego rwo kwishimira kugaruka mu
kibuga nyuma y’igihe kinini.
Mu ikipe ya Brazil iri muri iki gikombe cy’Isi ,
Neymar ahanganye n’abakinnyi bafite umwanya ukomeye mu kibuga barimo Vinícius
Júnior, Raphinha na Matheus Cunha, ibintu bituma atazabanza mu kibuga kenshi.
Gusa nubwo yakinnye iminota mike, Neymar yagaragaje
ko agifite ubushobozi bwo gufasha ikipe ye, ndetse abafana benshi bategereje
kureba niba azagira uruhare runini mu mikino yo gukuranwamo.
Nyuma y'umukino, Neymar yavuze ko icyamushimishije
cyane ari uko yongeye gukinira igihugu cye nyuma y'igihe kinini adakandagira mu
kibuga kubera imvune .
Yagize ati: "Nta kindi natekerezaga nkiri
kwinjira mu kibuga, nashakaga gusa kwishimira uwo mwanya. Inzozi zanjye zari
ugukina Igikombe cy'Isi no kongera gukinira ikipe y'igihugu. Kugera hano ntabwo
byari byoroshye."
Uyu mukinnyi kandi yashyize ubutumwa ku
mbuga nkoranyamabaga bugira buti: "Ibuka uwo uri we."
Intsinzi ya Brazil yayifashije gusoza iyoboye itsinda C imbere ya Morocco. Mu cyiciro gikurikira, izahura n’ikipe izaba yabaye iya kabiri mu itsinda ririmo u Buhorandi, Ubuyapani na Sweden. Uwo mukino uteganyijwe kubera i Houston ku wa 29 Kamena 2026.
Neymar yarize amarira y'ibyishimo nyuma yo kongera gukinira Brazil nyuma y'iminsi 981
