Amarangamutima ya Miss Kundwa Doriane wasoje Kaminuza muri Canada -AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/06/2026 1:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Amarangamutima ya Miss Kundwa Doriane wasoje Kaminuza muri Canada -AMAFOTO

Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yasoje amasomo ye ya Kaminuza muri Canada, aho ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima (Bachelor of Health Sciences).

Nyuma yo kwambara ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, Miss Doriane yakomeje urugendo rwo kwiyubaka no gushora imbaraga mu burezi, ibintu byatumye benshi bamufata nk’urugero rwiza rw’umukobwa uhuza ubwiza, intego n’umuhate.

Kuri ubu, yasoje amasomo ye muri Ontario Tech University, imwe muri Kaminuza zizwi muri Canada, aho yari amaze imyaka yiga mu ishami rya Health Sciences.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Doriane yemeje ko yamaze guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Yagize ati: “Yego! Nahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor of Health Sciences (BHSc)).”

Umuhango wo kumushyikiriza impamyabumenyi wabaye ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026 muri Canada, igihugu amazemo igihe atuyemo ndetse yanakomerejemo amasomo ye.

Doriane yavuze ko kugera kuri iyi ntambwe bitari ibintu byoroshye, ahubwo ko byasabye umurava, kwihangana no gushyira umutima ku ntego yari yarihaye.

Ati “Ndishimye! Burya iyo washyize imbaraga, umwanya n’umutima wawe mu kintu ukagikora kikagera ku musozo, biranezeza cyane.”

Aya magambo agaragaza amarangamutima y’umuntu wageze ku nzozi yari amaze igihe yubaka, nyuma y’urugendo rurerure rwuzuyemo amasomo, imbogamizi n’akazi gakomeye.

Mu myaka ishize, Doriane yakomeje kwerekana ko ubwamamare atari bwo ntego ya nyuma, ahubwo ko bushobora kuba urubuga rwo kubakiraho ibindi bikorwa bifite agaciro mu buzima. Ni imwe mu mpamvu yakomeje gushyira imbere amashuri no kwagura ubumenyi bwe nubwo yari asanzwe azwi cyane mu Rwanda.

Urugendo rwe rwibutsa urubyiruko ko gutsinda bidashingira gusa ku mahirwe cyangwa ku kuba umuntu azwi, ahubwo ko bisaba gushyira imbere intego, gukora cyane no kudacika intege mu rugendo rwo kuzigeraho.

Guhabwa iyi mpamyabumenyi ni indi ntambwe ikomeye kuri Miss Kundwa Doriane, ndetse ni ubutumwa bukomeye ku rubyiruko ko inzozi zose zishoboka igihe ziherekejwe n’umurimo, kwihangana no kwizera ibyo umuntu ashoboye.

Miss Kundwa Doriane yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima (Bachelor of Health Sciences)


Miss Kundwa yavuze ko kugera kuri iyi ntambwe bitari ibintu byoroshye, ahubwo ko byasabye umurava, kwihangana no gushyira umutima ku ntego yari yarihaye


Miss Doriane yivuga nk’umuntu wageze ku nzozi yari amaze igihe yubaka, nyuma y’urugendo rurerure rwuzuyemo amasomo, imbogamizi n’akazi gakomeye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...