Amarangamutima ya Lionel Sentore wakiriwe na Minisitiri Nduhungirehe mbere y’igitaramo cye - AMAFOTO

Imyidagaduro - 26/07/2025 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Amarangamutima ya Lionel Sentore wakiriwe na Minisitiri Nduhungirehe mbere y’igitaramo cye - AMAFOTO

Umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo byimbitse nyuma yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mbere y’igitaramo cye kizabera i Kigali ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga, Sentore yagize ati: “Ku gicamunsi cya none natewe iteka no kwakirwa na Nyakubahwa Minisitiri Olivier Patrick Nduhungirehe, inshuti y’urubyiruko n’umuziki gakondo iwacu n’iyo.” Aya magambo agaragaza ko iyi nama yayibonye nk’ishema rikomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

Lionel Sentore ari i Kigali aho yitegura igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) guhera saa moya z’umugoroba (7PM). Imiryango izaba ifunguye kuva saa kumi n’imwe (5PM).

Yavuze ko yahisemo kwita album ye “Uwangabiye” izina ry’indirimbo ye yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu 2024, kubera ubutumwa buyirimo bwuzuye ishimwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Album “Uwangabiye” igizwe n’indirimbo 12, zirimo: Uwangabiye, Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima, ndetse na Haguruka ugende

Izi ndirimbo, nk’uko Sentore abisobanura, zubakiye ku rugendo rwe bwite aho ashima abantu bamugabiye byinshi: Perezida Paul Kagame (yamwise umugoboka-rugamba), Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi bamuhaye urukundo, uburere n’ubugingo.

Yagize ati: “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye.”

Sentore avuga ko iki gitaramo ari nko kwandika igice gishya cy’ubuzima bwe, by’umwihariko mu muziki. Avuga ko azakoresha umuziki we nk’uburyo bwo gusangiza urubyiruko ishema ryo gukunda igihugu, kubaha umuco, gusigasira amateka no kwibuka abazabafashije kugira icyo bageraho.

Yakomeje agira ati: “Uwangabiye Album Launch Concert ni igitaramo cy’umuco, indangagaciro n’ishimwe – ni igitaramo cy’umuryango nyarwanda.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi kikaba kizashyirwa no ku mbuga mpuzamahanga, bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwiyerekana nk’igihugu gifite umurage ukomeye ujyanye n’umuco n’ubuhanzi.

Kwinjira muri iki gitaramo biroroshye, aho amatike ari kugurishwa hakoreshejwe kode ya USSD: 662700*1473#, bikorohera buri wese kubona itike binyuze kuri telefoni.


Lionel Sentore yishimiye guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mbere y’igitaramo cye 'Uwangabiye 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, Lionel Sentore yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko ageze kuri 88% yitegura igitaramo cye 

Jules Sentore yavuze ko yiteguye gutaramana na mugenzi we muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali


Uwizihiwe Charles ubarizwa mu Itorero Ingangare na Lionel Sentore yavuze ko yaje i Kigali mu rugendo rwo gukora ubukwe bwe no gutaramana na mugenzi we 

Didier Kananura washinze KANAN CONNECTIONS iri gutegura igitaramo cya Lionel Sentore yavuze ko bashima uruhare rwa buri wese wabateye inkunga

KANDA HANO UREBE IBYARANZE IKIGANIRO LIONEL SENTORE YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...