Amanda Akaliza yashimiye umuvandimwe wa Miss Naomie

Imyidagaduro - 24/02/2024 5:59 PM
Share:
Amanda Akaliza yashimiye umuvandimwe wa Miss Naomie

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Amanda Akaliza yavuze ko yizera ko Imana ariyo yakabaye igenga imigire ya muntu, agaruka ku buryo Kathia Kamali yamwunguye inama ishobora kuba yamugirira undi mumaro.

Umwaka wa 2023 Amanda Akaliza yawusoje yambitswe impeta na Jonas bamenyaniye i London mu Bwongereza.

Uyu mukobwa yatangiye umwaka wa 2024 atera indi ntambwe iganisha ku kubana akaramata n’uyu musore aho bombi bahuje imiryango mu muhango uzwi nko gufata irembo.

Kuri iyi nshuro yatangaje ko agiye gufungura urukuta rwa YouTube azajya anyuzaho inkuru zibanda ku buzima bwo mu mutwe.

Ashima umuvandimwe wa Miss Naomie wamutinyuye ati: "Ndagushimiye Kathia Kamali gutuma nisanga muri ibi bintu."

Yavuze ko nta gitekerezo yari abifiteho ariko yabashije kumutera imbaraga. Yagaragaje ariko ko atariyumvisha ukuntu umuntu yagenga imikorere y'undi [Kuba Influencers] asanga ubundi ibyo ari iby'Imana 

Ku bifuza kandi ko yabafasha, yavuze ko amarembo afunguye kuko azajya asubiza ibibazo bazajya bamugezaho byibanda ku ihungabana n’ibindi.

Ubusanzwe Amanda Akaliza n’umukunzi wa Miss Naomie, Michael Tesfay, basanzwe bafite umushinga bahuriyeho wibanda ku bibazo byo mu mutwe.

Muri Gicurasi 2022, umushinga wabo uri mu yegukanye asaga Miliyoni 10Frw muri iAccelerator icyiciro cya Kane.

Amanda Akaliza agiye gutangira urubuga azajya anyuzaho ibikorwa bye bigendanye n'ubuzima bwo mu mutweYashimiye Kathia Kamali wabaye imbarutso yo gutuma afata icyemezo cyo gutangira gukoresha YouTubeUrukundo rwa Amanda Akaliza na Jonas rugeze kure aho nyuma yo kwambikwa impeta hamaze no kuba umuhango wo gufata iremboBinyuze mu mushinga Amanda Akaliza ahuriyeho na Michael Tesfay bahawe ishimwe na iAccelarator muri 2022 ry'ibihumbi 10 by'amadorali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...