Umwaka wa 2023 Amanda Akaliza yawusoje yambitswe
impeta na Jonas bamenyaniye i London mu Bwongereza.
Uyu mukobwa yatangiye umwaka wa 2024 atera indi ntambwe iganisha ku kubana akaramata n’uyu musore aho bombi bahuje imiryango mu muhango uzwi nko gufata irembo.
Kuri iyi nshuro yatangaje ko agiye
gufungura urukuta rwa YouTube azajya anyuzaho inkuru zibanda ku buzima bwo mu
mutwe.
Ashima umuvandimwe wa Miss Naomie wamutinyuye
ati: "Ndagushimiye Kathia Kamali gutuma nisanga muri ibi bintu."
Yavuze ko nta gitekerezo yari abifiteho ariko yabashije kumutera imbaraga. Yagaragaje ariko ko atariyumvisha ukuntu umuntu yagenga imikorere y'undi [Kuba Influencers] asanga ubundi ibyo ari iby'Imana
Ku bifuza kandi ko yabafasha, yavuze ko amarembo afunguye kuko azajya asubiza ibibazo bazajya bamugezaho byibanda ku ihungabana n’ibindi.
Ubusanzwe Amanda Akaliza n’umukunzi wa Miss
Naomie, Michael Tesfay, basanzwe bafite umushinga bahuriyeho wibanda ku
bibazo byo mu mutwe.
Muri Gicurasi 2022, umushinga wabo uri mu yegukanye asaga Miliyoni 10Frw muri iAccelerator icyiciro cya Kane.
Amanda Akaliza agiye gutangira urubuga azajya anyuzaho ibikorwa bye bigendanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Yashimiye Kathia Kamali wabaye imbarutso yo gutuma afata icyemezo cyo gutangira gukoresha YouTube
Urukundo rwa Amanda Akaliza na Jonas rugeze kure aho nyuma yo kwambikwa impeta hamaze no kuba umuhango wo gufata irembo
Binyuze mu mushinga Amanda Akaliza ahuriyeho na Michael Tesfay bahawe ishimwe na iAccelarator muri 2022 ry'ibihumbi 10 by'amadorali