Amalon yavuze kuri album ye ya mbere agiye kumurika

Imyidagaduro - 20/01/2024 11:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Amalon yavuze kuri album ye ya mbere agiye kumurika

Umunyamuziki Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, yatangaje ko ageze kure gahunda yo kumurika Album ye ya mbere, ni nyuma y’igihe cyari gishize atumvikana mu muziki.

Amalon yabwiye InyaRwanda, ko Album ye ya mbere yitegura kumurika izaba iriho indirimbo 11, kandi yakozweho na ba Producer batandukanye.

Avuga ko ari album yihariye ‘kuko izumvikanisha neza urugendo rwanjye mu muziki’. Uyu muhanzi avuga ko kwifashisha aba Producer banyuranye kuri iyi Album ‘biri mu rwego rwo guhuza ibitekerezo by’abantu banyuranye’.

Amalon avuga ko muri iki gihe arajwe ishinga no gukora kuri iyi album, kuko yifuza kuyimurika muri uyu mwaka.

Amalon atangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere nyuma y'uko mu minsi ishize ashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "D.T.M.N (Don't tell me no)."

Yaherukaga kandi gusohora indirimbo yise 'Family', 'One Me', 'Kwaka', 'All Night', 'Fuego', 'Champion' n'izindi.

Amalon asobanura ko Album ye ya mbere izaba iriho indirimbo nshya. Avuga ko mu ndirimbo yashyize hanze mu bihe bitandukanye nta n'imwe aziyambaza kuri iyi Album ye.

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Byakubaho', 'Ngirente', 'Derilla' yakoranye na Ally Soudy, 'Single' yakoranye na Weasel, 'Amabara' yakoranye na Marina, Bushali, Alyn Sano na B-Threy.

Amalon yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. 

Avuka kuri Amran ndetse na Uwamahoro Habiba. Amashuri abanza yize Camp Kigali, Icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013.

Afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi. Yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 27. 

Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 11


Amalon yavuze ko muri uyu mwaka arajwe ishinga no kurangiza indirimbo ziri kuri album ye


Amalon asobanura ko yifashishije aba Producer banyuranye kuri iyi album 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGIRENTE’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘D.T.M.N’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BYAKUBAHO’

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...