Amalon yatanze ibyishimo bisendereye i Huye

Imyidagaduro - 20/06/2026 10:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Amalon yatanze ibyishimo bisendereye i Huye

Ni mu bitaramo bya Iwacu na muzika festival bizenguruka igihugu bya bimubiriye ibindi mu ntara y'amagepfo Aho byatangiriye mu karere ka huye kuri uyu wa 20 Kamena 2026 bikazamara ukwezi kose.

Bizimana Amani uzwi nka "Amalon" ni umwe mubasusurukije abakunzi b'umuziki nyarwanda n'imbaga nini yari iteraniye muri stade ya kaminuza nkuru y'urwanda I huye Aho bari baje kwihera ijisho abahanzi bazaririrmba muri ibi bitaramo byose.

‎Ni umuhanzi kandi waje muri ibi bitaramo ku munsi wa nyuma na mugenzi we kivumbi King, Nyuma yo guhamagarwa ubwo Kevin Kade wari wahamagawe mbere yaje gutangaza ibaruwa isaba ko yakurwa muri Ibi bitaramo akabanza kwita ku buzima bwe butari bumeze neza. Nyuma yo kugirira uburwayi muri Leta zunze ubumwe za America Aho yatangaje ko arimo kwitabwaho n'abaganga nk'uko amashusho yashyizwe hanze n'uyu muhanzi yabigaragazaga.

‎Amasaha yashyize aragera nk'uko yari yabisezeranyije kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu kuri Radio Rwanda abasaba kuzaza bakitabira ari benshi. Aho ari we wabanje k'urubyiniro zimwe mu ndirimbo yabaririmbiye zimwe zakunzwe cyane harimo Derila, Ntakibazo, N'imana, Impanga, na Impunzi.

‎Ni ibitaramo uyu mwaka byitabiriwe n'abahanzi umunani Abarimo Bushali, Kivumbi King, Ross kana, Marina, Kenny sol, Chriss Eazzy, Amalon, na Davis D. Bakaba bari buhite bakurikizaho intara y'iburasirazuba mu karere ka Ngoma tariki 27 Kamena 2026.

‎Ariko uyu mwaka hazaba harimo umwihariko w'uko bazajya bajyana n'umwe mu batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryategurwaga n'ubundi kubufatanye na East African promoters itegura ibi bitaramo bya Iwacu na Muzika festival Aho bahereye kuri Platini wabarizwaga mu itsinda rya TMC na Platini ryaje gusenyuka nyuma.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...