Amalon na Skpado bahuriye mu ndirimbo "Jisitoma" ihoza umukobwa ugoswe n'abahehesi-VIDEO

Imyidagaduro - 21/04/2024 3:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Amalon na Skpado bahuriye mu ndirimbo "Jisitoma" ihoza umukobwa ugoswe n'abahehesi-VIDEO

Umuhanzi Skpado Dichatta afatanije n'umuhanzi Amalon bashyize hanze indirimbo y'urukundo yakorewe amashusho, igaruka ku gahinda k'abakobwa bahura nabo bateretwa n'abasore bagamije kubakinisha.

Indirimbo y'urukundo "Jisitoma" ivuga ku mukobwa warambiwe abasore cyangwa se abahungu baza bamwishushanyaho bagamije inyungu zabo ariko we akeneye urukundo rwa nyarwo rufite intego, ndetse yifuza umukunzi atewe ishema nawe.

Iyi ndirimbo yatekerejweho nyuma yo kumva abakobwa beshi bababazwa n'izi nkundo zidasobanutse zikabatera agahinda kenshi bamwe bagahurwa gukunda.

Uyu muhanzi Skpado ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo gushimisha abakunzi be asohora indirimbo "Find You" iri mu njyana ya Reggae.

Skpado Dishatta uzwi mu njyana zirimo Dancehall na Reggae asaba abanyarwanda gushyigikira ibihangano bye no kubigeza kure hashoboka

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'JISITOMA" YAHUJE AMALONE na SKPADO DISHATTA 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...