Amakuru y'ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce akomeje kugirwa ibanga rikomeye

Imyidagaduro - 25/05/2026 7:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Amakuru y'ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce akomeje kugirwa ibanga rikomeye

Ibihuha bikomeje gukwira hose ku bukwe bw’icyamamare mu muziki Taylor Swift n’umukinnyi wa NFL Travis Kelce, aho amakuru mashya avuga ko imyiteguro y’ubukwe bwabo iri gukorwa mu ibanga rikomeye cyane.

Taylor Swift na Travis Kelce bombi bafite imyaka 36, biteganyijwe ko bazakora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ariko kugeza ubu itariki nyakuri ndetse n’aho buzabera bikomeje kugirwa ibanga rikomeye.

Hari amakuru yavugaga ko ubutumire bw’ubukwe bwo ku wa 3 Nyakanga i New York bwatangiye gutangwa, ariko bamwe mu bantu ba hafi y’aba bombi bavuga ko hari amakuru menshi akwirakwizwa agamije kuyobya ababakurikira. 

Nk'uko bitangazwa ba PageSix, umwe mu bantu ba hafi yabo yavuze ati: “Ubwo si bwo bukwe buzaba. Nimubyemere.” 

Mu minsi ishize, Taylor Swift yagaragaye i New York yambaye imyenda y’umweru isa n’iy’abageni, ibintu byatumye benshi barushaho kwizera ko ubukwe buri hafi.

Yagaragaye yambaye ishati y’umweru ya Stella McCartney ifite agaciro ka $1,190 ndetse n’ikanzu y’umweru ubwo yari ari gusangira n’inshuti ze muri Manhattan. 

Amakuru kandi avuga ko aba bombi bashobora gukorera ubukwe ahantu hafunze kandi harinzwe cyane kugira ngo birinde drones, kajugujugu ndetse n’abafotora bashobora kubavogera. Hari abatekereza ko bashobora gukodesha inyubako z’amateka cyangwa se ahantu hihariye cyane. 

Kimwe mu bibazo bikomeje kuvugisha benshi ni ukumenya niba umukinnyi wa filime Blake Lively azatumirwa muri ubu bukwe. Blake Lively na Taylor Swift bari inshuti magara cyane, ariko umubano wabo waje kuzamo agatotsi nyuma y’urubanza Blake Lively yagiranye na Justin Baldoni.

Mu nyandiko zashyizwe hanze n’urukiko, Blake Lively yari yavuze ko Taylor Swift ari umwe mu bantu bamushyigikiye cyane muri urwo rubanza. Nubwo bivugwa ko ubu umubano wabo utari nka mbere, bamwe bavuga ko Blake ashobora kuzatumirwa kuko ikibazo cy’urukiko cyamaze kurangira. 

Undi muntu uri kuvugwa cyane ni umukinnyi wa filime Zoë Kravitz, bivugwa ko nubwo umubano we na Taylor Swift wigeze kuzamo agatotsi, azitabira ubukwe. Zoë Kravitz ubu yasezeranye n’umuhanzi Harry Styles wahoze akundana na Taylor Swift hagati ya 2012 na 2013. 

Hari amakuru avuga ko uburyo ubu bukwe buzategurwa buzasa n’ubwo inshuti ya Taylor Swift, Ed Sheeran, yakozemo ubukwe bwe mu ibanga rikomeye mu 2018. Uwo munsi, abantu bake cyane bari babutumiwemo kandi kugeza n’ubu nta makuru menshi yigeze ajya hanze.

Umwe mu bantu ba hafi yabo yavuze ati: “Nta muntu n’umwe uzi neza abantu bari mu bukwe bwa Ed Sheeran, kandi ni ko bashaka ko n’ubu bukwe buzagenda. Buzaba mu banga rikomeye cyane.” 

Nubwo Taylor Swift afite inshuti nyinshi z’ibyamamare nka Selena Gomez, Gigi Hadid n’abandi benshi, ikibazo gikomeye kiri ku ruhande rwa Travis Kelce kubera ubwinshi bw’abakinnyi n’abatoza bo mu ikipe ya Kansas City Chiefs bashobora kuzatumirwa. 

Abo hafi yabo bavuga ko ubukwe bwo muri NFL bukunda kuba burimo abantu benshi kuko abakinnyi benshi bumva bagomba gutumira ikipe yose n’imiryango yabo, ibintu bishobora gutuma kugenzura amakuru no kubika ibanga birushaho kugorana. 

Hari kandi amakuru avuga ko inshuti magara za Travis Kelce zirimo Patrick Mahomes n’umugore we Brittany Mahomes bazaba bari ku rutonde rw’abatumirwa b’ingenzi muri ubu bukwe butegerejwe cyane muri uyu mwaka.

Taylor Swift na Travis Kelce bombi bafite imyaka 36, biteganyijwe ko bazakora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ariko kugeza ubu itariki nyakuri n’aho buzabera bikomeje kugirwa ibanga rikomeye

Ubukwe bwa Taylor Swift birakekwa ko buzasa n’ubwo inshuti ye Ed Sheeran bwabaye mu ibanga rikomeye mu 2018


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...