Uyu munsi mu Rwanda hiriwe havugwa amakuru mu myidagaduro ariko hari amwe InyaRwanda yabahatiyemo iyabagezaho mu buryo bw’amashusho kandi bizajya bikorwa buri munsi. Muri ayo rero harimo ko Social Mulla udafite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi The Mane yamuhisemo ngo akorane na Marina mu ndirimbo 'Ndabazi' bitewe n'uko ari umuhanga buri wese yakwifuza gukorana na we. Andi makuru twabagezaho ni uko abanyarwenya bakoresha ibipupe bagiye gutangira gususurutsa abanyarwanda bakoresheje ubwo buryo bugezweho mu bihugu byateye imbere.
REBA HANO AMAKURU YIRIWE AVUGWA MU RWANDA MU MYIDAGADURO