Sarah Sanyu Uwera, ishyiga ry'inyuma muri Ambassadors of Christ agiye gukora ubukwe

Iyobokamana - 11/05/2018 7:30 AM
Share:
Sarah Sanyu Uwera, ishyiga ry'inyuma muri Ambassadors of Christ agiye gukora ubukwe

Sarah Sanyu Uwera, umuririmbyi ukomeye muri korali Ambassadors of Christ ndetse ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri iyi korali na cyane ko ari umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi z'iyi korali, kuri ubu amakuru ye ariho ni uko agiye gukora ubukwe.

Sarah Sanyu Uwera umwe mu baririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite ndetse akaba anakunzwe n'abatari bacye kubw'impano y'ijwi ryiza afite, agiye kurushingana n'umukunzi we witwa Aime Kayumba bamaze igihe bakundana. Nk'uko bigaragara ku nteguza y'ubukwe bwabo (Save the date) yagiye hanze tariki 10 Gicurasi 2018, Sarah Uwera na Aime Kayumba bazakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2018 aho tariki 22/07/2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 29/07/2018 basezerane imbere y'Imana.

Image result for Sarah Ambassadors of Christ

Sara Uwera umwe mu baririmbyi bakomeye muri Ambassadors of Christ

Twifuje kumenya byinshi kuri ubu bukwe, gusa Inyarwanda.com ntibyadukundira kuvugana na Sarah Uwera, gusa amakuru yizewe aturuka mu nshuti ze za hafi ni uko imyiteguro y'ubu bukwe igeze kure. Sarah Uwera agiye kurushinga nyuma ya musaza we Manzi Nelson baririmbana muri korali Ambassadors of Christ, warushinze umwaka ushize tariki 15 Ukwakira 2017 hamwe n'umukunzi we Irakiza Eunice. 

Nk'uko tubikesha urubuga rwa korali Ambassadors of Christ, Sarah Sanyu Uwera yinjiye muri Ambassadors of Christ mu mwaka w'2007, bivuze ko ayimazemo imyaka 11. Indirimbo akunda cyane muri iyi korali ni 'Imirimo yawe Mana'. Umurongo wo muri Bibiliya akunda cyane ni Zaburi 23. Ubutumwa yageneye abantu bamukunda n'abakunda korali aririmbamo, yabasabye 'gukunda Imana no kuyiha icyubahiro kandi bakabikomeza'. Nyuma y'umuziki, ibindi bintu Sarah akunda cyane harimo; gusura inshuti ze, gusura abatishoboye, guha umwanya umuryango we no gusenga cyane.

Sara Uwera

Sarah Uwera (hagati) muri Ambassadors of Christ

Hatangajwe amatariki y'ubukwe bwa Sarah na Aime

Manzi Nelson

Umwaka ushize ni bwo Nelson Manzi musaza wa Sarah yakoze ubukwe

REBA HANO 'IMIRIMO YAWE MANA' INDIRIMBO SARAH AKUNDA CYANE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...