Dore amakosa 5 abakundana bakora akazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bw'ejo hazaza nk'uko urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rwabitangaje:
1. Gufuha cyane
Byabaye akarande mu bantu ndetse benshi babigize imvugo ngo umuntu afuhira uwo akunda.
Gusa burya niba uzi ko ujya ufuha ukarenza urugero menya neza ko urimo wiyicira ubuzima kuko burya biragora cyane kuba wakumva ko uzafata umuntu ukamukuramo kamere yifitemo yo guheheta cyangwa gukunda benshi.
Rero niba utikuyemo umuco wo gufuha cyane birashoboka ko bizakuviramo no kuba watekereza guhemuka ndetse bikazagukurikirana ubuzima bwawe bwose.
2. Gukoresha amafaranga menshi
Akenshi usanga hari abahungu bakunze gukora amakosa ndetse bakumva ko uko umukobwa azabona ko ufite ibintu byinshi n'amafaranga menshi ariho azahera agukunda kandi ku rundi ruhande ntibibuke ko hari ubwo ibyo byiza wamenyereje uwo mukobwa bishobora gushira ndetse ugasanga na rwa rukundo waguraga urarubuze uwo mwaruguraga akajya kurugurisha ahandi hari amafaranga.
3. Gufata umukunzi wawe ukamurutisha ibintu by'ingenzi mu buzima bwawe
Aha ho ni ku mpande zombi. Kuba ukunda umuntu ntibivuze ko agomba kuza mbere y’akazi mwahuriyemo cyangwa kagutunga ubuzima bwawe bwa buri munsi kimwe n’uko umukunzi wawe ataruta za nshuti mwamenyanye kandi nazo zikuba hafi ubuzima bwawe bwose.
Rero wikumva ko uzajya umuhamagara buri segonda ngaho ubutumwa bugufi bwa buri kanya mbese hahandi usanga nawe nta gahenge ujya umuha ngo yiyiteho cyangwa avugane n’izindi nshuti ze. Ibi ni ibintu bishobora kuzatuma abona ko ari ukumuhozaho ijisho bitume akwinuba aho kugirango urukundo ruwiyongere ahubwo ruragabanuka. Si byiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.
4. Kuryamana nawe
Akenshi usanga hari abakobwa bishuka ngo wenda umuhungu nujya ukomeza kumwambarira ubusa nibwo azagukunda cyane. Nubwo ari kimwe mu bigaragaza ko ukunda umuntu kandi umwiyumvamo ndetse ukumva ko ubuzima bwanyu bwahuye ndetse bwabaye bumwe.
Ariko ku rundi ruhande usanga nk’abahungu bakunze guhita bakeka byinshi cyane iyo umukobwa akunda kubambarira ubusa bamwe bahita bakeka ko uko ubigenza kuri bo ariko no ku bandi bigenda.
5. Kubigira intambara
Burya s ibyiza ngo niba ukunze umuntu umwereke ko ariwe ubuzima bwawe bushingiyeho kuko nawe agera aho akabona ko uteri umuntu uhamye ndetse akanagira ubwoba bw’ahazaza igihe muzaba muri kumwe cyane ko aba akeka ko uzajya udatuma yisanzura uko abyifuza. Rero ibi bishobora gutuma nawe akugerageza cyangwa akajya gushaka undi muntu utazajya umugora kabone n’ubwo aba abona ko umukunda cyane ariko si byiza kurengera.