Amakosa 6 ugomba kwirinda kugira ngo uhorane isuku y’umubiri

Ubuzima - 15/07/2022 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Amakosa 6 ugomba kwirinda kugira ngo uhorane isuku y’umubiri

Menya amakosa ugomba kwirinda kugira ngo uhorane isuku y’umubiri.

Isuku y’umubiri ni kimwe mu bintu dutozwa kuva tukiri bato; gukaraba umubiri buri munsi, koza amenyo, kwambara imyenda isa neza, gukaraba intoki mbere yo kurya ni bimwe mu byo twigishwa kuva turi bato cyane. Ibi byose uwabyigishijwe arabikurana, buri gihe cyose agahora aharanira kugira isuku no gusa neza, byose agamije kwirinda indwara zishobora guturuka ku mwanda.

Nubwo bwose benshi baharanira kwita ku isuku yabo buri munsi, hari amakosa bakora yaba babizi cyangwa batabizi mu guharanira kugira isuku ihagije.

Dore amakosa ugomba kwirinda kugira ngo uhorane isuku y’umubiri nk'uko yatangajwe n'urubuga Sante Plus Mag:

1.Kudakaraba intoki nyuma yo kuva ku musarane

Nk'uko byerekanwa n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda, gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwiza kandi bwizewe bwakurinda kuba warwara cyangwa se wakwanduza abandi.

Ukunze gusanga, hari abantu bava mu bwiherero badakarabye intoki cyangwa se abandi ntibakarabe neza.

Waba wakoresheje ubwiherero rusange, cyangwa se iwawe mu rugo, ni ngombwa gukaraba intoki neza n’amazi meza ndetse n’isabune.

2.Kudapfuka neza ku munwa mu gihe witsamura

Iri ni rimwe mu makosa akorwa na benshi cyane. Gupfuka ku munwa mu gihe witsamura cyangwa se ukorora ni ingenzi cyane, kuko birinda gukwirakwiza mikorobe ahantu hose. Gusa benshi usanga bitsamura n'iyo baba bari mu bantu benshi ntacyo bibabwiye cyangwa se batazi ko bari gukora amakosa.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umuntu umwe mu bantu bane, atajya yibuka gupfuka umunwa we mu gihe yitsamuye ari mu ruhame.

Mu gihe witsamura cyangwa ukorora ni ngombwa gupfuka umunwa, usibye kugufasha guhorana isuku, ni ingenzi cyane mu kurinda ikwirakwiza ry’indwara zandurira mu mwuka n’ibiza (ibicurane by’ibiguruka n’izindi zikwirakwizwa mu mwuka).

Niba urwaye ibicurane cyangwa izindi ndwara zandurira mu mwuka, ni byiza kwirinda kujya ahari abantu benshi, kugira ngo utanduza abandi. Mu gihe ugiye mu ruhame, ukibuka kwipfuka ku munwa mu gihe ukorora cyangwa witsamura.

3.Gutereka aho ubonye uburoso bw’amenyo kandi bugitose

Abantu benshi ukunze gusanga nyuma yo koza amenyo, ahita atereka uburoso hasi bugitose, yaba mu bwogero cyangwa se ahandi abubika. Iri ni ikosa rikomeye rikunze gukorwa na benshi mu kwita ku isuku y’umubiri.

Uburoso butose ni indiri ikomeye ya bagiteri nyinshi, iyo ubuteretse hasi ukongera kubukoresha uba winjiza bagiteri nyinshi mu kanwa hawe, ibi bikaba isoko y’indwara zo mu kanwa (harimo no kuva amaraso mu menyo) ndetse no kunuka mu kanwa.

Nyuma yo koza amenyo, ugomba kubuzunguza ku buryo amazi ashiramo, warangiza ukabushyira mu kantu gatuma umwuka winjira neza, byanashoboka ukaba uburekeye ku zuba. Isuku yo mu kanwa ni ingirakamaro kwita kub uroso ukoresha usukura mu kanwa.

4.Gukoresha tige cotton (cotton swabs) usukura mu matwi

Kuva cyera wagiye wigishwa gukoresha agati kariho ipamba (tige cotton/cotton swabs) mu kwikurugutura mu matwi. Ubukurugutwa nubwo bufatwa na benshi nk’umwanda, gusa sibyo ahubwo bufatiye runini mu gutwi imbere, kuko burinda ubwandu butandukanye bw’amatwi no kurinda ko utuntu duto nk’umukungugu ndetse n’udusimba dushobora kwinjiramo.

Tige cotton zagenewe gusukura igice cy’inyuma gusa. Kuyinjiza mu gutwi bishobora kuguteza ingaruka zirimo no gusunika ubukurugutwa bukinjira aho butagomba kugera; bukaba bwakwangiza ingoma y’ugutwi, usibye ibi kandi ipamba iba kuri turiya duti ishobora gusigara mu gutwi ikaba yateza izindi ngaruka.

5.Gukuba cyane uruhu

Kwikuba cyane uruhu ni uburyo bwo gukuraho uturemangingo tuba twapfuye, no gutuma haza utundi dushya. Gusa gukuba uruhu cyane kandi kenshi, uba uri gukora amakosa akomeye mu kwita ku isuku y’umubiri.

Gukuba cyane uruhu buri munsi, birutera kwangirika, gufuruta byoroshye no kuba wazana ibiheri. Bishobora no gutuma kandi ruhindura ibara, mu maso hagatangira kugenda haba umutuku.

Niba ufite uruhu rusanzwe, kwikuba inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru birahagije, mu gihe rworohereye cyane wabikora rimwe gusa mu cyumweru.

6.Kudahanagura ibindi bikoresho ukunze gukoraho cyane 

Benshi ukunze gusanga bita ku isuku yo mu rugo n’aho bicara ariko bakirengagiza ibindi bakunze gukoraho kenshi. Aya ni amakosa akomeye mu kwita ku isuku y’umubiri.

Ibintu ukoraho kenshi; guhera kuri telephone, tele-commande (remote controls), imashini za mudasobwa, ndetse n’inzugi ukoraho ufungura ni ibintu ugomba kwitaho cyane, bigahorana isuku, kandi ukabihanagura kenshi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza yo mu bwongereza, bwerekanye ko telephone zigendanwa ziri mu bikwirakwiza mikorobe nyinshi.

Hari imiti itandukanye, yagenewe guhanagura neza ibi bikoresho, ushobora kuba wagura muri farumasi cyangwa andi maguriro. Bizagufasha kwirinda bagiteri nyinshi zashoboraga kwangiza ubuzima bwawe cyangwa ubw’umuryango wawe.

Ngayo muri rusange amakosa akunze gukorwa na benshi batayazi, ugomba kwirinda kugira ngo uhorane isuku k’umubiri ihagije.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...