Amakosa 10 akomeye abagabo bakunze gukora mu rushako

Urukundo - 28/01/2026 1:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Amakosa 10 akomeye abagabo bakunze gukora mu rushako

Si abagore bonyine bafite inshingano zo kubaka no kubungabunga urugo. Ni inshingano z’abashakanye bombi. Ni ikosa gukomeza gutekereza ko umugore ari we wenyine ugomba kwita ku muryango.

Ikinyamakuru elcrema cyanditse inkuru ivuga ku makosa 10 akunze gukorwa n’abagabo mu rushako. Ayo makosa ni aya akurikira:

1. Kwita ku byishimo byawe wenyine mu buzima bw’abashakanye

Abagabo benshi bagira ukwikunda mu buzima bwabo bwihariye ntibite ku byishimo by’umugore. Kwirengagiza ibyo umugore akeneye bishobora gusenya urushako. Ubuzima bwiza bw’abashakanye busaba itumanaho ryimbitse, kandi ibiganiro nk’ibi bigomba kuba mu gihe impande zombi zitekanye, zituje kandi ziteguye kumva no kungurana ibitekerezo.

2. Gusesagura umutungo

Kugura ibintu bihenze utabanje kugisha inama umugore wawe, cyangwa gukoresha amafaranga nabi, ni ikosa rikomeye. Kugira konti y’ibanga umugore atazi ni ikosa rikomeye mu rushako. Iyo umugabo ahisha umugore amakuru y’imari, bituma yumva atagiriwe icyizere kandi atitabwaho. Umugore wawe akeneye kumenya ko umwizeye, haba ku mutima wawe no ku mutungo wawe.

3. Kutagira uruhare mu kurera abana

Abagabo benshi baharira abagore ibijyanye no kurera abana babo, bakeka ko inshingano yabo ari ugutanga ibibatunga gusa. Ibyo si byo. Umugabo ntakwiye kwigira ntibindeba mu burere bw’abana. Fata umwanya wo kubana n’abana bawe, ube hafi yabo kandi ugire uruhare mu buzima bwabo bwa buri munsi.

4. Kutita ku mubiri wawe

Abagabo benshi bifuza ko abagore babo bita ku mubiri wabo, ariko bo ntibabikore kenshi. Abagabo benshi ntibakunda kwiyitabo kugera aho imibiri yabo yangirika, bigatuma abagore babo batanyurwa. Nk’uko wifuza ko umugore wawe agumana isuku n’ubwiza, nawe ugomba kubikora.

5. Kudategura ahazaza

Nk’umugabo, ugomba guha umuryango wawe umutekano binyuze mu gutegura ejo hazaza. Tegura ibijyanye n’urushako, imari, abana n’ahazaza habo. Ntukabe umugabo ubaho gusa ku by’uyu munsi; tekereza ku kiruhuko cy’izabukuru, izabukuru ubwayo, urupfu, n’igihe abana bazaba batangiye gushaka.

6. Kutumva umugore wawe

Abagabo benshi ntibafata abagore babo nk’abafatanyabikorwa, aho bashinjwa kutumva ibitekerezo byabo. Jya wumva icyo umugore wawe avuga. Ntukibwire ko uzi ibyo agiye kuvuga cyangwa ngo umwihorere kuko wumva wabimenyereye.

7. Kutaganiriza umugore wawe ibyawe bwite

Abagabo benshi ntibasangiza abagore babo ibibari ku mutima. Nyamara umugore wawe ni umuntu ugomba kukubera inshuti ya mbere, umunyamabanga wawe, n’uwo ugomba kugirira icyizere. Ashaka kumva ko ari igice cy’ubuzima bwawe bwose. Muganirize ibyawe byose.

8. Kwemera ko umuryango cyangwa inshuti basuzugura umugore wawe

Iyo wemerera umuryango cyangwa inshuti gusuzugura umugore wawe, uba wananiwe inshingano zawe nk’umugabo. Umuntu usuzuguye umugore wawe, aba agusuzuguye nawe. Jya wirinda kuvuga nabi umugore wawe mu ruhame. Abandi bagomba kumenya ibyiza bye, ibibazo mukabikemurira hagati yanyu.

9. Kwanga gusaba imbabazi igihe wakoze amakosa

Abagabo benshi batekereza ko gusaba imbabazi bibatesha agaciro. Ibyo si byo. Kuba uri umugabo ntibigukuraho inshingano zo gusaba imbabazi igihe wakoze amakosa ku mugore wawe. Gusaba imbabazi ni ikimenyetso cy’ubukure n’ubwenge.

10. Kugereranya umugore wawe n’abandi bagore

Kugereranya ni bibi kandi bishobora gusenya urushako. Ntuzigere ugereranya umugore wawe n’abandi bagore. Hazahora hari abagore bafite ibyo umugore wawe adafite, ariko ntuzi intege nke zabo. Jya ukunda, wubaha kandi wubahisha umugore wawe uko ari, atari ku byo akora cyangwa atakora.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...