Hari
hamaze igihe hibazwa niba imikino y'ikiciro cya kabiri izakinwa kuko byasaga
n’aho iminsi yagiye Kandi ikiciro cya mbere cyo cyaramaze gukinwa. Nyuma y’aho
Minisiteri ya Siporo ibwiriye FERWAFA ko yemerewe gusubukura imikino y'ikiciro
cya mbere mu bagore, n'ikiciro cya kabiri mu bagabo n'abagore, kuri uyu wa Kane
nibwo FERWAFA yakoze inama n'abanyamuryango b'ikiciro cya kabiri mu bagabo ndetse
barebera hamwe uko imikino yakinwa mu gihe amakipe yose yaba yitabiriye.
Rwamagana mu makipe ashobora kwiyandikisha
Ubuyobozi
bwa FERWAFA bwerekanye imbonerahamwe
igaragaza uko amakipe yahura mu gihe kigera ku minsi 23 kandi hakaboneka
amakipe 2 azamuka mu kiciro cya mbere.
Mu
gihe aya makipe yose yitezwe yaba yitabiriye, Tariki 18 Nzeri amakipe 28 yahita
ahura mu mukino umwe utarimo uwo kwishyura ubundi hagasigara amakipe 14. Kugira
ngo hakinwe imikino ya 1/8 harebwa amakipe 2 yatsinzwe neza akaba 16 agakina
imikino ibanza niyo kwishyura aho tariki 21/22 hakinwa imikino ibanza,
kwishyura bikaba tariki tariki 24 na 25. Imikino ibanza ya 1/4 yakinwa tariki
27 na 28 iyo kwishyura igakinwa tariki 30 na tariki 1. Imikino ya 1/2 ibanza
yakinwa tariki 4 na 5 Ukwakira iyo kwishyura ikaba tariki 7/8, umwanya wa gatatu
ukaba tariki 10 naho umukino wa nyuma ukaba tariki 11 Ukwakira 2021.
Amagaju FC mu makipe ashaka kuzamuka
Ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA Thabit Habineza aganira na InyaRwanda yadutangarije ko ibyo berekanye ari uko amakipe yakina mu gihe yose yitabiriye ariko nta mwanzuro n'umwe urafatwa. Yagize ati: “Nta mwanzuro n'umwe urafatwa kuko amakipe yose agomba kubanza akiyandikisha niyo mpamvu natwe tutazi niba amakipe yose uko ari 28 aziyandikisha cyangwa se hakiyandikisha macyeya ".
Akomeza agira ati: “Ubu urabizi neza ko kubera igenzura ryemerera amakipe gukina ndetse n'ibijyanye n'ikibuga hari amakipe bishobora kuzarangira atitabiriye. Mu gihe amakipe yose yaba yiyandikishije twakoresha iriya gahunda yo gukuranwamo. Amahirwe menshi navuga ko amakipe yose ataziyandikisha kandi nibigenda uko tuzakoresha ubundi buryo ".
Nyanza FC iherutse kongera kwemererwa kuba umunyamuryango mushya
Tumubajije kubijyanye no kwiyandikisha, Thabit yadutangarije ko ari vuba cyane. Yagize ati: “Amakipe yose yahawe igihe ntarengwa cyo ku wa 5 ko ikipe ishaka gukina ikiciro cya kabiri igomba kuba yariyandikishije ahasigaye tugasigara turebana n'amakipe yiyandikishije." Ikiciro cya Kabiri cyari kimaze amezi hafi icumi kidakinwa kuri iyi nshuro kikazakinwa mu gihe gito gishoboka kugira ngo haboneke ikipe zisimbura Sunrise FC na As Muhanga zamanutse.
