Ni ubufatanye bw’umwaka umwe w'imikino ariko ushobora
kongerwa aho Inyange Industries isanzwe ikora ikanatunganya ibinyobwa
bidasembuye izajya yunganira amakipe iyagenera ibyo kunywa ku mikino yose ya
Shampiyona.
Mu mwaka w’imikino 2026-2027, Inyange Industries
izagenera amakipe ya BK Pro League yose igiteranyo cy’amakarito 9180 y’amazi
n’amakarito 1536 y’imitobe [juice].
Uru ruganda kandi ruzagira uruhare mu itangwa
ry’ibihembo by’umukinnyi wahize abandi ku mukino ‘BK Pro League Man of the
Match’.
Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James
yavuze ko uru ruganda rwishimiye gukorana n’umupira w’amaguru ndetse rugiye
gushyira itafari ku izamuka ryawo, runibutsa aba-sportifs ko ari ingenzi cyane
kunywa amazi haba mu kibuga no hanze ya cyo.
Yagize ati: ”Umupira w’amaguru uhuza banyarwanda, dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa ba wo. Gufasha ubuzima bw’aba-sportif birenze kure ibikorwa byacu ubwabyo.
Muri ubu bufatanye, turifuza gufasha
umupira w’amaguru w’u Rwanda kuzamuka tunabibutsa ko haba mu kibuga no hanze ya
cyo ko kunywa amazi ari ingenzi cyane."
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa
Jules, yashimangiye ko ubu bufatanye bugiye gufasha amakipe kubona inyunganizi
kuri bimwe mu byo yatangagaho amafaranga ndetse no kunganira Rwanda Premier
League mu guhemba umukinnyi wahize abandi ku mukino.
Yagize ati: “Twishimiye kugirana ubu bufatanye na
Inyange Industries. Turabashimira kuba barahisemo gukorana na Rwanda Premier
League no kuba barahisemo gushyigikira ibikorwa byacu n’iterambere rya
Shampiyona yacu."
"Gufatanya na bo ni andi mahirwe akomeye kuri twe
no ku makipe yacu kuko serivisi bazaduha zikenerwa cyane mu buzima bwa buri
munsi bw’amakipe ndetse no ku mikino dutegura. Ikindi ni uko gushyigikira
igikorwa cyacu cyo guhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino bizakomeza kongera
ihangana no kugaragaza impano dufite muri Shampiyona. ”
Ubu bufatanye bushya buzatangira gushyirwa mu bikorwa
ku Munsi wa Kane wa BK Pro League uzatangira gukinwa tariki ya 9 Ukwakira 2026.
