Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe ni bwo hirya no hino mu gihugu hakozwe Umuganda usoza uku kwezi kwa Werurwe. Uyu muganda wahuriranye no kuba mu Rwanda hari kubera imikino ya FIFA Series 2026 yitabiriwe n’ibihugu 8 birimo n’u Rwanda.
Abitabiriye iyi mikino nabo bakoze Umuganda wo gutera ibiti ku kibuga gishya cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kizatahwa ku mugaragaro ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.
Uyu muganda wanitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.
Imikino ya FIFA Series 2026 izakomeza Ejo aho Saa Cyenda Macau izakina na Tanzania mu gushaka umwanya wa Gatatu w’Itsinda B kuri Kigali Pele stadium, naho saa Kumi n'ebyiri Aruba izakine na Liechtenstein ku mukino wa nyuma.
Ku wa Mbere saa Kumi Kenya izakina na Grenada mu gushaka umwanya wa Gatatu w’itsinda A kuri Stade Amahoro, naho saa Moya n’igice Amavubi akine na Estonia ku mukino wa nyuma.




Amakipe yitabiriye imikino ya FIFA Series 2026 yakoze Umuganda rusange wo gutera ibiti
