Amakipe ya APR yabonye abayobozi bashya

Imikino - 14/10/2024 10:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Amakipe ya APR  yabonye abayobozi bashya

Amakipe ya APR mu mikino itandukanye irimo Umupira w’amaguru, Basketball, Voleyball ndetse na Handball yakiriye abayobozi bashya baje guhuhira mu ngata abahari, abandi basimbura abari bari mu nshingano.

APR FC yemeje ko mu mupira w’amaguru hazanywe abayobozi bashya barimo Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.

Umunyarwanda wari umutoza wungirije muri APR FC, Thierry Hitimana yagizwe Diregiteri Tekinike ushinzwe kwita ku makipe y’abato (Intare FC).

Capt. Jacques Irankunda yagizwe Team Manager wa APR Basketball Club mu bagabo, Col Marie Claire Muragijimana yagizwe Chairman wa APR W BBC mu gihe yungirijwe na Maj. Dinah Mutesi.

 

Brig Gen Jules Rwirangira yagizwe umuyobozi wa APR Volleyball Club mu gihe Capt Kayiranga Augustin yagizwe umunyamabanga mukuru. Brig Gen Louis Kanobayire yagizwe Chairman wa APR Voleyball Club mu bagore naho Rtd Capt Musafiri Mugabo agirwa Umunyamabanga mukuru.

Mu mukino wa Handball Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman, Lt. Col Anastase Rukundo agirwa Visi Perezida, naho Maj.Robert Kabirigi agirwa umunyamabanga mukuru.

 

APR mu ngeri zitandukanye yabonye abayobozi bashya 


APR Handball Club imwe mu makipe ahagaze neza 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...