Guhera tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 1
Werurwe 2026 ni bwo iri siganwa rya Tour du Rwanda rizakinwa ku nshuro ya 18 kuva
rigizwe mpuzamahanga. Ubwo hatangazwaga inzira zizakoreshwa hari hanatangajwe
amakipe 16 azaryitabira ariko kuri ubu haniyongeyeho andi abiri aba 18.
Hiyongeyeho Bike Aid yo mu Budage n’iya ‘Mixed West
Africa’ izaba igizwe n’abakinnyi ba Côte d’Ivoire, Mali na Burkina Faso.”
Andi makipe 16 yari yatangajwe mbere arimo atandatu
yabigize umwuga (World Tour Devo Teams) arimo UAE Team Emirates, Movistar, NSN,
Soudal Quick Step, Picnic PostNL na Lotto Intermarche. Hari kandi amakipe yo ku
migabane arimo Team Amani, Benediction, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza
Meoo/Swift Pro Cycling.
Ibihugu bine nabyo bizahagararirwa: Rwanda, Eritrea,
Afurika y’Epfo na Ethiopia. Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani, ikinwe
ku bilometero 993. Agace karekare ni aka mbere kazahuza Rukomo na Rwamagana ku
bilometero 174, karimo n’akazamuko ka metero 2.128.
Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026 ni uko izaba ari
iya kabiri mu burebure bw'ibirometero 993 nyuma ya Tour du Rwanda ya 2023 yari
ifite ibirometero 1129.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2026 yabaye 18
