Mu minsi ishize no mu myaka yabanje, inkuru zatangajwe n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda ku manza zitandukanye z'abagabo bakekwaho cyangwa bahamijwe gusambanya abana babo zigaragaza ko zimwe muri zo zabanjirijwe n'amakimbirane yo mu miryango cyangwa gutandukana kw'abashakanye mbere y'uko ibyo byaha bigaragara.
Urubanza ruheruka gutangazwa n'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga ruregwamo umugabo w'imyaka 52 ukekwaho gusambanya umukobwa we kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22, bakaza no kubyarana abana babiri. Mu ibazwa rye, yemeye icyaha avuga ko yahisemo kubana n'umwana we kuko "abandi bagore bari baramunaniye."Ibyo ni ibisobanuro yatanze mu Bugenzacyaha.
Si uru rubanza rwonyine. Mu 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye imyaka 20 y'igifungo umugabo wahamwe no gusambanya umukobwa we w'imyaka 17 no kumutera inda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo cyaha cyabaye mu gihe nyina w'umwana yari yarahukanye, maze umukobwa agasigarana na se bonyine mu rugo.
Muri uwo mwaka kandi, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirije urukiko dosiye y'umugabo wakurikiranwaga akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka umunani. Muri iyo dosiye na bwo havugwaga ko yari amaze igihe yarirukanye umugore we, abana n'umwana wenyine.
Iyo izi manza zisesenguwe, hahita hibazwa ikibazo gikomeye: Ese amakimbirane yo mu muryango cyangwa gutandukana kw'abashakanye byaba bifite uruhare rukomeye muri zimwe mu manza z'ababyeyi basambanya abo bibyariye? Mu gihe igisubizo cyaba "Yego," ni izihe ngaruka bishobora kugira ku Rwanda nk'igihugu gikomeje kugaragaramo izamuka rya gatanya mu miryango?
Mu mwaka wa 2025, imibare ya raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda handitswe gatanya 4,479. Muri iyo mibare, imiryango 2,629 ni yo yageze mu nkiko zigatanga umwanzuro wa gatanya, mu gihe izindi zanditswe muri gahunda y'igihugu ikurikirana ibyabaye mu buzima bw'abaturage.
Ubushakashatsi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bwasohotse mu 2024 ku ihohoterwa rikorerwa abana bugaragaza ko hari ibintu bitandukanye bishobora kongera ibyago by'iri hohoterwa, birimo gusenyuka kw'imiryango, amakimbirane hagati y'abagize umuryango, ikoreshwa nabi ry'inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, n'ibibazo byo mu mitekerereze.
Icyakora, WHO ishimangira ko ibi ari ibintu bishobora kongera ibyago gusa, atari impamvu ihita ituma umuntu wese ubifite akora icyaha.
Mu buryo bw'isesengura, iyo umuryango usenyutse, ikibazo ntikirangirira ku gutandukana kw'abashakanye gusa. Abahanga mu by'imitekerereze y'abantu, hamwe na raporo za UNICEF n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), bagaragaza ko abana bashobora kuba bamwe mu bahura n'ingaruka zikomeye, cyane cyane iyo batakaje uburinzi n'ubugenzuzi bw'ababyeyi bombi cyangwa bakaguma mu muryango urimo amakimbirane akomeye.
Iyo umwana akorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'umwe mu babyeyi be, ingaruka zishobora kumuherekeza igihe kirekire. Abahanga bavuga ko umwana ashobora kugira ihungabana rikomeye mu mutwe, kubura icyizere ku bandi bantu, kugira ubwoba budasanzwe, kwiheba, ndetse no kugira ibibazo mu mibanire ye n'abandi mu gihe akuze.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko iyo ihohoterwa ribaye mu muryango, umwana ashobora kugorwa no kubivuga kubera ko uwabikoze aba ari umuntu yari asanzwe afitiye icyizere cyangwa akamutinya. Ibi bishobora gutuma ikibazo kimara igihe kirekire kitaramenyekana, bigakomeza kongera ibikomere byo mu mutwe.
Ku mwana uvutse nyuma y'ubwo busambanyi, na we ashobora guhura n'ingaruka zitandukanye. Uretse kuba ashobora gukurira mu muryango urimo ibikomere n'amakimbirane, ashobora no guhura n'ikibazo cyo kutamenya neza inkomoko ye cyangwa kubaho afite ibibazo byo kwakirwa mu muryango bitewe n'uburyo yasamweho. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikurire ye, ku mitekerereze ye no ku buryo yireba mu buzima bwe.
Ku rwego rw'igihugu, ihohoterwa rikorerwa abana rishyira umutwaro ku nzego z'ubutabera, ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage, ariko cyane cyane rigira ingaruka ku hazaza h'umwana wagombaga kuzagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Iyo umwana akuranye ihungabana, bishobora kugira ingaruka ku myigire ye, ku bushobozi bwo gukora no ku buryo azubaka umuryango we mu gihe kizaza.
Ni muri urwo rwego ikibazo cya gatanya n'amakimbirane yo mu miryango gisaba kurebwa neza, kuko bishobora kugira uruhare rukomeye nk'uko byagiye bigaragazwa.
Nubwo gutandukana kw'abashakanye atari cyo gisobanuro cyonyine cyatuma umuntu akora icyaha cyo gusambanya umwana we, ubushakashatsi ndetse n'ubuhamya bwa bamwe bigaragaza ko amakimbirane akomeye mu muryango ashobora kongera ibyago by'uko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo n'iryibasira abo umuntu yibyariye.
Urugero ni inkuru y'umugabo wo mu Karere ka Musanze wasambanyije umwana we, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari amaze igihe kirekire yarirukanye umugore we, akaba yarabanaga n'uwo mwana bonyine mu nzu. Bigaragara ko urwo rugo na mbere y'uko umugore agenda rwari rusanzwe rurimo amakimbirane.
Hari kandi indi nkuru y'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, rukurikiranye umugabo w'imyaka 52 ukekwaho gusambanya umukobwa we, bakaza no kubyarana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.
Na we, mu ibazwa rye, yemeye icyaha asobanura ko yahisemo kubana n'umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye. Ibi bikomeje gutuma hibazwa uruhare amakimbirane hagati y'abashakanye ashobora kugira muri bene ibi byaha.
Ntabwo ari izi nkuru gusa; hari n'izindi zigaruka ku ngingo nk'iyi. Ni yo mpamvu, mu isesengura ry'abahanga, hakwiye kubaho uburyo bwo gufasha imiryango gukemura amakimbirane hakiri kare.
Ibi bishobora gukorwa binyuze mu biganiro by'ubujyanama ku bashakanye, ubufasha mu mitekerereze, gukangurira ababyeyi kurera abana bombi bafite uruhare rumwe, ndetse no gukurikirana imiryango ifite ibibazo bikomeye.
Ni yo mpamvu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana bidakwiye gutangirira ku guhana uwakoze icyaha gusa, ahubwo bigomba no gutangirira ku kubaka imiryango ifite ibiganiro, ubufasha n'ubushobozi bwo gukemura amakimbirane mbere y'uko agera ku rwego rushobora gushyira abana mu kaga. Aho ni ho hashobora kuba urufunguzo rwo kugabanya ibibazo nk'ibi mu myaka iri imbere.
Ni muri urwo rwego, ikibazo cya gatanya n'amakimbirane yo mu miryango gisaba kurebwa neza, kuko bishobora kugira uruhare rukomeye nk'uko byagiye bigaragazwa.
Nubwo gutandukana kw'abashakanye atari cyo gisobanuro cyonyine cyatuma umuntu akora icyaha cyo gusambanya umwana we, ubushakashatsi ndetse n'ubuhamya bwa bamwe bigaragaza ko amakimbirane akomeye mu muryango ashobora kongera ibyago by'uko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo n'iryibasira abo umuntu yibyariye.
Urugero ni inkuru y'umugabo wo mu Karere ka Musanze wasambanyije umwana we, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari amaze igihe kirekire yarirukanye umugore we, akaba yarabanaga n'uwo mwana bonyine mu nzu. Bigaragara ko urwo rugo, na mbere y'uko umugore agenda, rwari rusanzwe rurimo amakimbirane.
Hari kandi indi nkuru y'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, rukurikiranye umugabo w'imyaka 52 ukekwaho gusambanya umukobwa we, bakaza no kubyarana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.
Na we, mu ibazwa rye, yemeye icyaha asobanura ko yahisemo kubana n'umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye. Ibi bikomeje gutuma ikibazo cy'amakimbirane hagati y'abashakanye gishyirwa mu majwi.
Ntabwo ari izi nkuru gusa; hari n'izindi zigaruka ku ngingo nk'iyi. Bityo, mu isesengura ry'abahanga, hakwiye kubaho uburyo bwo gufasha imiryango gukemura amakimbirane hakiri kare. Ibi bishobora gukorwa binyuze mu biganiro by'ubujyanama ku bashakanye, ubufasha mu mitekerereze, gukangurira ababyeyi kurera abana bombi bafite uruhare rumwe, ndetse no gukurikirana imiryango ifite ibibazo bikomeye.
Ni yo mpamvu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana bidakwiye gutangirira ku guhana uwakoze icyaha gusa, ahubwo bigomba no gutangirira ku kubaka imiryango ifite ibiganiro, ubufasha n'ubushobozi bwo gukemura amakimbirane mbere y'uko agera ku rwego rushobora gushyira abana mu kaga. Aho ni ho hashobora kuba urufunguzo rwo kugabanya ibibazo nk'ibi mu myaka iri imbere
