Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Goverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje urugendo rw'iterambere abagore bakoze ariko agaruka no ku bibazo bikibabangamiye bigasikamira iterambere n'imibereho myiza yabo.
Muri ibyo bibazo, birimo ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda bakiri bato bikabaviramo gutakaza icyizere cy'ubuzima, asaba buri wese kutarebera kuri iki kibazo kuko bisubiza inyuma Igihugu.
Ati: "Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko mu Ntara yacu twari dufite abangavu bari munsi y'imyaka 18 batewe inda bagera ku 3211, umwaka ushize wa 2025, twagize abangavu 3727 batewe inda, bivuga ko biyongereyeho 16,1%, iyi mibare ni myinshi cyane rero."
"Aba bana ni abacu tugomba kugira uruhare mu gukumira, by'umwihariko muri ibi bice Kinigi na Nyange iki kibazo kiri hejuru twese twumve ko kitureba dufatanye kuri urwo rugamba."
Guverineri Mugabowagahunde kandi yagarutse no ku zindi ngeso mbi zisubiza Umuryango Nyarwanda inyuma zirimo amakimbirane mu miryango n'ibindi, asaba abagore bo mu cyaro kuzirinda bagakora ibibateza imbere.
Ati: "Ndabasaba kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n'imanza za hato na hato, ndabasaba kwihatira isuku aho ari ho hose, nkabasaba kwizigamira muri Ejo Heza ndetse no gutanga mituweli, kugana ibigo by'imari no gukora imishinga itandukanye, abacuruzi nkabasaba kwibuka gufata ubwishizi bw'ibicuruzwa byanyu."
Bamwe mu bagore bo mu cyaro bari mu nzego zitandukanye, bakomoje ku rugendo banyuzemo n'imbogamizi zikibangamiye umugore wo mu cyaro, bashishikariza bagenzi babo gutinyuka bagakora bakiteza imbere.
Umuyobozi wa Conservation Heritage Turambe yita ku kurengera ibidukikije, Kuradusenge Valerie, yagize ati" Hari imirimo itandukanye umugore wo mu cyaro akwiye kuba akora kuko arashoboye kandi amahirwe arahari."
Ishimwe Clenie washinze Uruganda rwongerera agaciro amata, nawe yagize ati" Abagore benshi baritinya kuko iyo batekereje imishinga bahita batekereza guhomba, njye nabagira inama yo gutinyuka bagakora kuko barashoboye."
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze, Denyse Nyiramugisha, we avuga ko bafatanyije n'abafatanyabikorwa babo, bagerageje gufasha abagore bamwe na bamwe mu gukemura bimwe mu bibazo bikibasikaye n'ubwo urugendo rugikomeje.
Ati: "Twatanze imbabura 15,005 zirondereza ibicanwa no kugabanya ya mirimo umugore akora mu rugo naho abize imyuga bahawe imashini zidoda 1205, dutanga ibigega bifata amazi 640 ndetse twateye ibiti by'imbuto ziribwa 79,771."
" Twakoze ubukangurambaga mu kurwanya amakimbirane mu miryango aho imiryango ibihumbi 19 yagezweho n'ubu bukangurambaga ndetse imiryango 16,182 yari ibanye idasezeranye muri iyi mwaka itanu yarasezeranye."
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro 2026, wizihijwe ku Nsanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo: Umusingi w’impinduka zirambye" hashyigikirwa imiryango yiteje imbere ndetse n'itishoboye iraremerwa ihabwa amatungo, amafaranga n'ibiribwa.
Uyu munsi wemejwe bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995, ukaba waratangiye kwizihizwa mu Rwanda mu 1997.




"Ndabasaba kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n'imanza za hato na hato, ndabasaba kwihatira isuku aho ari ho hose, nkabasaba kwizigamira muri Ejo Heza ndetse no gutanga mituweli." Goverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice aganira n'abaturage bo muri iyi ntara
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
