Mu rukerera rwo ku Cyumweru saa Saba n’iminota 30
ni bwo Portugal izacakirana na Colombia mu mukino wo ku munsi wa nyuma w’itsinda
K.
Portugal irasabwa gutsinda Colombia iyoboye itsinda
bahuriyemo kugeza ubu, kugira ngo izabe ariyo isoza imikino y’amatsinda iri ku
mwanya wa mbere.
Ibi biramutse bibaye igasoza ariyo iyoboye itsinda K, yazahura
n’amakipe arimo Canada, Paraguay cyangwa u Bubiligi kugeza igeze muri 1/4
igacakirana na Argentine ya Lionel Messi.
Portugal ariko iramutse itayoboye itsinda igasoreza
ku mwanya wa kabiri, yaba iri mu bibazo bikomeye kuko byaba bishoboka ko yahura
n’u Bwongereza muri 1/16 bukinamo Harry Kane, Espagne ya Lamine Yamal muri 1/8 n’u Bufaransa bwa
Kylian Mbappé muri 1/4.
Ikipe y’igihugu ya Portugal irimo irashaka igikombe cy’Isi cyayo cya mbere mu mateka ndetse inagira ngo irebe ko yasezera neza kuri kapiteni wayo Cristiano Ronaldo urimo urakina bwa nyuma Igikombe cy'Isi.



