Amahoteli 5 y’akataraboneka azacumbikira abakinnyi mu gikombe cy’isi cya 2026 - AMAFOTO

- 05/06/2026 7:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Amahoteli 5 y’akataraboneka azacumbikira abakinnyi mu gikombe cy’isi cya 2026 - AMAFOTO

Amaso yose ahanze Uburengerazuba bw’Isi ahazabera igikombe cy’isi cya 2026 kibura iminsi 7 gusa.

Ni amakipe 48 y’ibihungu bitandukanye bigize Isi, bizaba byahuriye ku mugabane w’Amerika aho bizakina imikino myinshi kuva mu matsinda kugeza habonetse igihugu kimwe gihagararira ibindi muri iri rushanwa.

Nk’uko FIFA yatangaje, aho abakinyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe bazaba bacumbitse ndetse n’ibibuga bazakoreraho imyitozo, bigomba kuba byigenga. FIFA ijya guhitamo ayo macumbi yagendeye ku mahoteli afite hagati y’inyenyeri 3-5.

Muri ayo mahoteli, harimo amwe afatwa nk’aya mbere ku rwego rwo hejuru ku Isi, afite serivisi zidasanzwe zirimo spa, ibyumba by’imyitozo ngororamubiri, umutekano wo ku rwego rwo hejuru no kugira ibanga, kimwe mu byo amakipe y’ibihugu akenera mu marushanwa akomeye nk’igikombe cy’isi.

Tugiye kugaruka ku mahoteli 5 arusha ayandi kwita ku bantu ndetse no kugira igiciro gihanitse harimo:

5. The Westin Dallas Stonebriar Golf Resort & Spa


Iyi hotel ri muri Frisco muri Texas, aho amakipe azakorera imyitozo kuri FC Dallas Stadium azaba acumbitse. Ifite ikibuga cya golf kizwi cyane, piscine nini, spa, restaurants nyinshi ndetse n’ibyumba byiza cyane byagenewe kwakira amatsinda manini.

Mu bihe bisanzwe ibiciro biri hagati 300 na 800 y’amadolari y’Amerika ku ijoro. Mu gikombe cy’isi bishobora kuzamuka bikagera hagati ya 1000 na 2500 y’amadolari ku ijoro.

4. Hotel AKA Alexandria


Iyi hoteli iherereye muri Virginia hafi ya Washington D.C., yatoranyijwe nk’icumbi ry’ikipe y’igihugu ya Croatia izakoreramo imyitozo kuri Episcopal High School.

Hotel AKA Alexandria yubatswe mu buryo bugezweho, ifite ibyumba binini, restaurants zo ku rwego rwo hejuru n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho. Yubakiwe cyane kwakira abanyemari, abanyapolitiki ndetse n’ibyamamare.

Icyumba gisanzwe cyishyurwa hagati 250 na 500 y’amadolari y’Amerika ku ijoro. Mu gihe cy’igikombe cy’isi, ibiciro bishobora kuzamuka bikagera hagati ya 700 na 1500 y’amadolari ku ijoro.

3. JW Marriott Atlanta Buckhead


Iyi hoteli iri mu gace ka Buckhead gafatwa nk’agakize kurusha ahandi muri Atlanta. Ni yo izakira ikipe izakorera imyitozo kuri Atlanta United Training Centre.

JW Marriott Atlanta Buckhead izwi cyane kubera ibyumba byayo byiza, serivisi z’amasaha 24 kuri 24, ibyumba by’inama binini ndetse n’uburyo bworoshye bwo kugera ku masoko akomeye ya Atlanta.

Iyi hoteli kandi yagaragajwe na FIFA muri gahunda zayo zo kwakira ibihugu bizitabira igikombe cy’isi cya 2026.

Ibiciro by’ibyumba bisanzwe bikunda kuba hagati ya 300 na 700 y’amadolari y’Amerika ku ijoro. Mu gihe cy’igikombe cy’isi bishobora kugera hagati ya 800 na 2000 y’amadolari y’Amerika ku ijoro bitewe n’ubwoko bw’icyumba n’umunsi.

2. Fairmont Mayakoba


Aha ni hamwe mu hantu h'agatangaza waruhukira wumva amahumbezi ava mu nyanja ya Caribbean yo muri Mexique. Ikipe ya Uruguay yahahisemo nk’icyicaro cyayo mu gikombe cy’isi cya 2026.

Fairmont Mayakoba ifite ibyumba na villas birenga 400, ikikijwe n’imigezi mito, amashyamba n’inyanja. Ifite ibibuga bya golf byiza muri Amerika y’Amajyaruguru, spa yatsindiye ibihembo byinshi ndetse ni ahantu h’ibanga rikomeye.

Mu bihe bisanzwe, icyumba cyishyurwa hagati ya 700 kugeza kuri 1500 y’amadolari y’Amerika ku ijoro. Mu gihe cy’igikombe cy’isi, biteganyijwe ko ibiciro bishobora kugera hagati ya 2000 na 4500 ku ijoro, mu gihe villas zihenze zishobora kurenga 10,000 y’amadolari ku ijoro.

1. Four Seasons Hotel Austin


Iyi ni imwe muri hoteli zizwi cyane muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yatoranyijwe nk’icumbi ry’ikipe y’Arabie Saoudite, izakorera imyitozo kuri Austin FC Stadium.

Four Seasons Austin iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Lady Bird Lake hagati mu mujyi wa Austin, ifite ibyumba 294, restaurants zigezweho, piscine nini, spa yihariye ndetse n’ibice byihariye byo kakiririmo abashyitsi bakomeye.

Ku munsi usanzwe, icyumba gisanzwe cyishyurwa hagati y’amadolari y’Amerika 600 na 1200 ku ijoro. Mu bihe by’ibirori bikomeye nk’igikombe cy’isi, ibiciro birazamuka bikagera hagati ya 1500 na 3500 y’amadolari.

Naho ku byumba bidasanzwe ni arenga $5000 ku ijoro. Ibi bivuze ko ikipe ishobora gukoresha amafaranga arenga $500,000 mu kwezi kumwe ku macumbi gusa.

Amahoteli nka Four Seasons Austin na Fairmont Mayakoba ni yo azakira ibyamamare bya ruhago byinshi kurusha andi, kubera ubwiza, umutekano no kugira ahantu habungabunga ibanga.

Nubwo FIFA itishyura buri cyumba kuko amasezerano akorwa hagati y’amakipe, amahoteli n’abategura irushanwa, abasesenguzi b’urwego rw’ubukerarugendo bavuga ko amakipe amwe ashobora gukoresha hagati ya miliyoni 1 na 3 z’amadolari y’Amerika mu macumbi mu gihe cy’imikino y’amatsinda gusa.

Four Seasons Hotel Austin iherereye muri Texas

Fairmont Mayakoba, iri hafi y'inyanja ya Caribbean yo muri Mexique

JW Marriott Atlanta Buckhead,  iri mu gace ka Buckhead gafatwa nk’agakize kurusha ahandi muri Atlanta

Hotel AKA Alexandria, iherereye muri Virginia hafi ya Washington D.C

The Westin Dallas Stonebriar Golf Resort & Spa, iri muri Frisco muri Texas

















Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...