Amahitamo mukora uyu munsi ni yo agena ahazaza hanyu – ACP Teddy Ruyenzi ku rubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 27/07/2026 2:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Amahitamo mukora uyu munsi ni yo agena ahazaza hanyu – ACP Teddy Ruyenzi ku rubyiruko

Polisi y'u Rwanda, ibinyujije mu Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, yaganirije urubyiruko rwitabiriye gahunda y'ibiruhuko (Summer Camp) yateguwe na Career Center (K2), irusaba kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano, gukunda Igihugu no kurangwa n'indangagaciro zibafasha kuba abayobozi beza b'ejo hazaza.

Ibi biganiro byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga, mu Ishuri Mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka Bugesera, bikaba byahurije hamwe abapolisi, abayobozi ba Career Center n'urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda y'iminsi 12.

Mu kiganiro cyibanze ku bufatanye bwa Polisi n'abaturage n'inshingano mboneragihugu, urubyiruko rwibukijwe ko kubungabunga umutekano atari inshingano za Polisi yonyine, ahubwo ko buri muturage, by'umwihariko abakiri bato, afite uruhare rukomeye mu kuwusigasira.

Abitabiriye banigishijwe indangagaciro zirimo kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo, ubukorerabushake, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage.

Komiseri w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko urubyiruko ari rwo musingi w'ahazaza h'Igihugu, bityo rukwiye kwiyubaka rushingiye ku ndangagaciro nziza.

Yagize ati: "Abakiri bato ni zo mbaraga z'ahazaza h'Igihugu. Mu gihe muharanira kugera ku nzozi zanyu mukwiye guhora mwibuka kuba abaturage babereye igihugu, kugira ikinyabupfura, gukora cyane no kubahiriza amategeko, kuko ari byo bizabafasha kugera ku ntsinzi no kugira uruhare mu mutekano n'iterambere rirambye ry'Igihugu."

Yakomeje abasaba kwitandukanya n'ibishobora kubangiriza ejo hazaza, cyane cyane ibiyobyabwenge n'imikoreshereze mibi y'imbuga nkoranyambaga.

Ati: "Amahitamo mukora uyu munsi ni yo agena ahazaza hanyu. Mwirinde ibiyobyabwenge n'indi myitwarire mibi, mukoreshe neza imbugankoranyambaga kandi mugendane n'abantu babafasha gufata imyanzuro myiza. Ibyo nibyo bizabarinda kandi bibafashe kuba abaturage beza baharanira amahoro n'umutekano aho batuye."

Umuyobozi Mukuru wa Career Center, Karangwa Steven, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kurera urubyiruko no kurutoza indangagaciro z'ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no kwitangira iterambere.

Yavuze ko gahunda ya Summer Camp ihuza umuco nyarwanda n'ubumenyi bugezweho, harimo ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence), amarobo (Robotics) n'ubushobozi bwo kwihangira imirimo, hagamijwe gutegura urubyiruko ruzavamo abayobozi bafite icyerekezo, uburere n'ubushobozi bwo guhanga udushya.

Mbere y'ibiganiro, abanyeshuri, abayobozi babo ndetse n'abapolisi bafatanyije mu muganda rusange, igikorwa cyagaragaje indangagaciro y'ubukorerabushake no gufatanya mu bikorwa biteza imbere ubuzima bwiza n'iterambere ry'abaturage.

Gahunda ya Summer Camp izamara iminsi 12, ikaba iri gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Twibuka inkomoko yacu, twubaka ahazaza hacu" (Tracing Our Roots, Mapping Our Future).

Yatangiye ku wa 20 Nyakanga ikazarangira ku wa 31 Nyakanga, yitabiriwe n'abanyeshuri bo mu Rwanda ndetse n'abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.

Abategura iyi gahunda bavuga ko intego yayo ari ugufasha abakiri bato kurushaho kumenya inkomoko yabo, gukomeza kubaka ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro no guteza imbere impano zabo, mu gihe banatozwa uruhare rwabo mu kubaka Igihugu kirangwa n'amahoro, umutekano n'iterambere rirambye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...