Kuri uyu wa Gatatu ubwo Ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gatatu wa CECAFA Kagame Cup 2026, yasuwe n'Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Mu butumwa yageneye abagize iyi kipe, Maj Gen Vincent Nyakarundi yatangiye yakira abakinnyi bashya ababwira intego zisanzwe ziranga ikipe y’ingabo anabagaragariza ko amahirwe ahari bagomba kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati: "Benshi mu bakinnyi bashya ni bwo tubonanye kandi ku maso hanyu ndabona mwaramenyereye, umukino mwakinnye wa mbere twarawurebye, uwa kabiri ntabwo twawurebye ariko uko mwitwaye muri uwo mukino bitanga icyizere ko no mu mukino mufite ku munsi w'ejo muzitwara neza kandi amahirwe mufite imbere y’izamu muyabyaze umusaruro.
Ku bakinnyi bashya nzi ko mwamaze kumenya intego zacu nk’ikipe, ni ukurangwa ni intsinzi kandi bihoraho. Mwitware neza kandi twese tubari inyuma”.
Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yemereye ubuyobozi ko bakosoye amakosa bakoze mu mukino ubanza kandi ko biteguye gukora buri kimwe gitanga intsinzi ku mukino wa Vipers.
Yagize ati: ”Ni byo umukino ubanza ntabwo twitwaye neza kandi byaduhaye isomo. Nyuma y'ibyo, twarebye kure dukosora amakosa twakoze, ubu turiteguye, twiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu.”
APR FC iracakirana na Vipers yo muri Uganda kuri uyu wa Kane kuri sitade Amahoro i Remera saa moya z’umugoroba. Iyi kipe ifite amahirwe macye yo gukomeza muri 1/2 bitewe n’uko mu mukino wa mbere yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yabwiye abakinnyi ba APR FC ko amahirwe agihari bityo ko bagomba kuyabyaza umusaruro


