‘Amahina y'Ikinyoma’, filime igaragaza urukundo rugeragezwa n’ubukene n’amadeni - VIDEO

Imyidagaduro - 17/07/2026 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

‘Amahina y'Ikinyoma’, filime igaragaza urukundo rugeragezwa n’ubukene n’amadeni - VIDEO

Mu gihe filime nyarwanda zikomeje kwaguka mu nkuru zigaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage, hasohotse indi y’uruhererekane yiswe ‘Amahina y'Ikinyoma’, ihuza abakinnyi barimo Uwase Kethia, Isezerano Dominic na Dusengimana Jean Enoch mu nkuru izenguruka urukundo, ubukene n’ibigeragezo by’ubuzima.

Iyi filime yubakiye ku buzima bw’umugabo n’umugore babana mu rukundo rukomeye, nubwo imibereho yabo iba igoye ku rwego rwo kubura n’ibyangombwa by’ibanze. Nta mutungo bafite, amadeni yarabarenze, ariko urukundo rwabo rukomeza kuba inkingi ibafasha kwihanganira ibihe bikomeye.

Kethia akina ari umugore ukunda umugabo we Dominic by’ukuri, akemera kubana na we mu bukene bukabije no mu buzima bwuzuyemo ibigeragezo. Nubwo ubuzima bubakomera, ntiyemera ko amafaranga cyangwa ibindi bibazo bisenya urugo rwabo.

Dominic we aba ari umugabo uharanira ko urugo rwe rubaho, agakora akazi kose abonye kugira ngo abone icyo ashyira ku meza. Akora ubuyede n’indi mirimo itandukanye, ariko ibyo yinjiza ntibihagije ku buryo amadeni akomeza kubiyongera.

Mu bibazo bibugarije harimo umwenda w’ubukode bw’inzu uba ugeze ku mezi atanu, ibintu bituma nyirinzu, ukinwa na Dusengimana Jean Enoch, ahora abasaba kwishyura.

Gusa ibyo ntibigarukira aho kuko uyu nyirinzu atangira no gukururirwa n’ubwiza bwa Kethia, akamushyiraho igitutu no kugerageza kumwiyegereza mu buryo bushobora gushyira urugo rwabo mu kaga.

Aho ni ho inkuru itangira gufata indi ntera, kuko Kethia aba asabwa guhitamo hagati y’ibishuko bishobora gukemura ibibazo by’amafaranga n’urukundo nyarwo afitiye umugabo we. Ni urugendo rugaragaza ko rimwe na rimwe ubukene bushobora kugerageza urukundo, ariko ntibube impamvu yo kurusenya.

‘Amahina y'Ikinyoma’ ifatwa nk’imwe muri filime zizibanda ku buzima busanzwe bwa benshi, igaragaza uko abantu bashobora guhangana n’ubukene, amadeni n’ibigeragezo bitandukanye, mu gihe urukundo nyakuri rwo rukomeza kuba urumuri rubayobora.

Abakinnyi bamaze gutangazwa bazagaragara muri iyi filime ni Isezerano Dominic, Uwase Kethia na Dusengimana Jean Enoch, mu gihe hategerejwe kumenyekana abandi bazifatanya na bo muri uru rukurikirane rushya.

Kethia na Dominic bahuriye muri filime y'uruhererekane ya mbere yitwa ‘Amahina y’Ikinyoma’

 

Kethia na Dominic babana nk’umugabo n’umugore ariko bugarijwe n’ubukene


KANDA HANO UREBE IBICE BYA FILIME ‘AMAHINAY’IKINYOMA’



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...