Amagare: Umukinnyi yagoganye n’imodoka ahita ava muri shampiyona y’Isi

Imikino - 21/09/2026 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagare: Umukinnyi yagoganye n’imodoka ahita ava muri shampiyona y’Isi

Umukinnyi w’amagare w’Umunyabubiligi, Seff Van Kerckhove, wari mu bahabwaga amahirwe akomeye yo kwegukana umudali muri shampiyona y’Isi ya 2026 irimo irabera i Montréal muri Canada, yayivuyemo nyuma yo gukomereka ubwo yagonganaga n’imodoka ari mu myitozo.

Van Kerckhove w’imyaka 18 yakoze iyi mpanuka Ejo ku Cyumweru nyuma ya saa sita, ubwo yari mu myitozo yitegura gusiganwa n’igihe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18.

Uyu musore wafatwaga nk’umwe mu bazahatanira cyane umwanya wa mbere, yagize ibikomere byatewe n’“impanuka ikomeye yagize ingaruka ku gice cyo hejuru cy’umubiri”, nk’uko Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi ryabitangaje.

Nyuma yo gukorerwa ibizamini mu bitaro, byemejwe ko atazitabira isiganwa ry'abato ryo gusiganwa n’igihe riteganyijwe ejo ku wa Kabiri, ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda riteganyijwe ku wa Kane.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi yabwiye The Athletic ati: “Seff Van Kerckhove yakoze impanuka ubwo yari mu myitozo ku Cyumweru nyuma ya saa sita.

Yajyanywe mu bitaro kugira ngo akorerwe ibindi bizamini. Impanuka yagize ingaruka zikomeye ku gice cyo hejuru cy’umubiri. Ejo hazakorwa ibindi bizamini.”

Yakomeje ati: “Ikibabaje ni uko Seff atazitabira isiganwa ryo gusiganwa n’igihe cyangwa iryo mu muhanda mu cyiciro cy’abato muri iyi shampiyona y’Isi irimo irabera  i Montréal. Ubu agiye gufata umwanya wo gukira, kandi gahunda yo kumufasha kongera kumererwa neza yatangiye.”

Iyi mpanuka ibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze umwaka

Mu Ukuboza 2025, ubwo yari mu myitozo mu Bubiligi, na bwo yagonzwe n’imodoka avunika urutirigongo. Ibyo byatumye amara igihe adakina, mbere yo kongera gusubira mu marushanwa muri Mata 2026.

Nyuma yo kugaruka mu marushanwa, Van Kerckhove yagaragaje ko yongeye kugira imbaraga, aho yegukanye Classique des Alpes muri Mata, ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi yegukana ku nshuro ya kabiri irushanwa rikomeye rya Giro della Lunigiana mu cyiciro cy’abato.

Ibyo byatumye ashyirwa mu bakinnyi bahabwaga amahirwe akomeye yo kwitwara neza muri Montréal. Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi ryemeje ko nta mukinnyi uzasimbura Van Kerckhove, haba mu isiganwa ryo gusiganwa n’igihe cyangwa mu isiganwa ryo mu muhanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...