Van Kerckhove w’imyaka 18 yakoze iyi mpanuka Ejo ku
Cyumweru nyuma ya saa sita, ubwo yari mu myitozo yitegura gusiganwa n’igihe mu
cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18.
Uyu musore wafatwaga nk’umwe mu bazahatanira cyane
umwanya wa mbere, yagize ibikomere byatewe n’“impanuka ikomeye yagize ingaruka
ku gice cyo hejuru cy’umubiri”, nk’uko Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi
ryabitangaje.
Nyuma yo gukorerwa ibizamini mu bitaro, byemejwe ko
atazitabira isiganwa ry'abato ryo gusiganwa n’igihe riteganyijwe ejo ku wa
Kabiri, ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda riteganyijwe ku wa Kane.
Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi yabwiye The Athletic ati: “Seff Van Kerckhove yakoze impanuka ubwo yari mu myitozo ku Cyumweru nyuma ya saa sita.
Yajyanywe mu bitaro kugira ngo akorerwe
ibindi bizamini. Impanuka yagize ingaruka zikomeye ku gice cyo hejuru
cy’umubiri. Ejo hazakorwa ibindi bizamini.”
Yakomeje ati: “Ikibabaje ni uko Seff atazitabira
isiganwa ryo gusiganwa n’igihe cyangwa iryo mu muhanda mu cyiciro cy’abato muri
iyi shampiyona y’Isi irimo irabera i
Montréal. Ubu agiye gufata umwanya wo gukira, kandi gahunda yo kumufasha
kongera kumererwa neza yatangiye.”
Iyi mpanuka ibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe
kitarenze umwaka
Mu Ukuboza 2025, ubwo yari mu myitozo mu Bubiligi, na
bwo yagonzwe n’imodoka avunika urutirigongo. Ibyo byatumye amara igihe
adakina, mbere yo kongera gusubira mu marushanwa muri Mata 2026.
Nyuma yo kugaruka mu marushanwa, Van Kerckhove
yagaragaje ko yongeye kugira imbaraga, aho yegukanye Classique des Alpes muri
Mata, ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi yegukana ku nshuro ya kabiri irushanwa
rikomeye rya Giro della Lunigiana mu cyiciro cy’abato.
Ibyo byatumye ashyirwa mu bakinnyi bahabwaga amahirwe
akomeye yo kwitwara neza muri Montréal.
