Amagare:'Tour de Colombia' izatuma abakinnyi 6 b’u Rwanda badakina shampiyona

Imikino - 07/06/2016 1:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagare:'Tour de Colombia' izatuma abakinnyi 6 b’u Rwanda badakina shampiyona

Shampiyona y’umukino w’amagare mu Rwanda izakinwa tariki 25 na 26 Kamena 2016 ntizabonekamo abasore batandatu b’abanyarwanda bigendanye nuko bazaba bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Tour de Coliombia 2016.

Tour de Colombia izatangira tariki 13 kugeza kuwa 26 Kamena 2016 mu gihugu cya Colombia aho abasore barimo; Nsengimana Jean bosco, Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude, Hakuzimana Camera, Byukusenge Patrick na Mugisha Samuel.

Tariki 25 Kamena 2016 nibwo shampiyona y’umukino w’amagare izaba ikinwa ku munsi wayo wa mbere aho abasiganwa bazaba basiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT) i Nyamata mu gihe ku munsi wa kabiri wa shampiyona abasiganwa bazava i Kigali bagana i Huye .Aba basore ariko baziruka agace k’Umuco (Race for Culture) agace kazaba kava Nyamagabe- bagana Nyanza, agace kazakinwa muri Nyakanga ku itariki ya 9 uyu mwaka.

Umunyamabanga uhoraho muri mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Emmanuel Murenzi yatangaje ko abo basore batandatu  batazitabira ariko abandi basore nka Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na Bonavanture Uwizeyimana bavuye muri Dimension Data (South Africa) na Hadi Janvier wo mu Budage muri Bike Aid, bazitabira iryo rushanwa.

Team Rwanda mu myitozo

Tour de Colombia imaze imyaka 65  ikinwa, iterwa inkunga  n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Colombia (Colombian Cycling Federation/CCF).Ku nshuro yaryo ya mbere ryakinwe  mu 1951.

Mugisha Samuel umwana uri kuzamuka mu mukino w'amagare


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...