Kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025 i Kigali mu Rwanda hazabera shampiyona y’Isi y’Amagare aho izaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Mu gihe hakibura ukwezi kurenga ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero mu rwego kuyitegura mu karere ka Rubavu. Abawurimo mu cyiciro cy’abagabo ni Mugisha Moise Mugisha, Masengesho Vaincueur ukinira Benediction Club, Manizabayo Eric ukinira Java Innotec Pro Team, Nsegiyumva Shemu ukinira Java Innotec Pro Team, Muhoza Eric ukinira Team Amani, Uwiduhaye Mike ukinira Benediction Club, Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs, Byukusenge Patrick ukinira Java Innotec Pro Team, Ngendahaye Jeremie ukinira May Stars na Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction Club.
Mu bagore ho ni Ingabire Dianeukinira Canyon/Sram, Nzayisenga Valentine, Nirere Xaverine ukinira Team Amani na Neza Violette.
Mu bagabo batarengeje imyaka 23 ni Samuel Niyonkuru ukinira Team Amani, Tuyizere Etienne ukinira Java Innotec Pro Team, Manizabayo Jean De Dieu ukinira Sina Cycling Club, Nshutiraguma Kevin ukinira Team Amani, Ufitimana Shafrack ukinira Les Amis Sportifs, Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction Club, Ruhumuriza Aime ukinira May Stars na Uhiriwe Espoir ukinira Benediction Club.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 ni Mwamikazi Jazilla, Iragena Charlotte na Ntakirutimana Martha ukinira Ndabaga Women team Edgar, Ingabire Domina ukinira Bugesera Cycling Club na Byukusenge ukinira Sina Cycling Club.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19 bo ni Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Women team Edgar, Ishimwe Giselle ukinira Cine Elmay Cycling Club Rafiki, Uwiringiyimana Liliane ukinira Friends of Nature Cycling Team na Niyogisubizo Grace ukinira Komera Cycling Club Violette.
Ni mu gihe mu bahungu batarengeje imyaka 19 bo ari Ntirenganya Moise ukinira ni Les Amis Sportifs, Byusa Pacific ukinira Les Amis Sportifs na Twagirayezu Didier ukinira Kayonza Cycling Club CLM. Abandi bahungu batarengeje imyaka 19 bo bazajya mu mwiherero nyuma y’isiganwa rya Rwanda Junior Tour 2025.
Abakinnyi batangiye umwiherero bitegura shampiyona y'Isi y'amagare izabera i Kigali