Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, i Zaria Court Kigali habereye ibirori byo gutanga ku nshuro ya mbere ibihembo bya Africa Cycling Excellence Awards (ACEA), byateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC).
Abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Perezida wa CAC Yao Yao Allah-Kouamé ndetse n’intumwa za UCI, ni bamwe mu bayobozi bakurikiye umuhango wo gutanga ibihembo.
Biniam Girmay ni we mukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo
Umunya-Eritrea Biniam Girmay ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo, ahigika Henok Mulubrhan na Milkias Maekele bari bahanganye kuri iki gihembo. Nubwo Girmay atari yitabiriye ibirori, yegukanye iki gihembo abikesha umusaruro w’indashyikirwa yagaragaje mu marushanwa akomeye, cyane cyane Tour de France aho yabaye uwa kabiri mu gace ka mbere akinira Intermarché–Wanty.
Kim Le Court yegukanye igihembo mu bagore
Mu cyiciro cy’abagore, igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyahawe Kim Le Court wo mu Birwa bya Maurice, ukinira AG Insurance–Soudal. Yatsinze Abanya-Ethiopia Kahsay Tsige Kiros na Selam Amha Gerefiel.
Le Court yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ukomoka muri Afurika wambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour de France y’Abagore mu minsi ine, anegukana amarushanwa akomeye arimo Liège-Bastogne-Liège na Giro dell’Emilia.
Aba bakinnyi bombi bari mu 18 bahataniraga ibihembo, barimo n’Abanyarwandakazi Ingabire Diane na Nirere Xaveline bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abakinnyi batatu bakomeye.
Paul Daumont yegukanye igihembo cy’abatarabigize umwuga
Mu batarengeje urwego rw’abatarabigize umwuga, Paul Daumont wo muri Burkina Faso ni we wegukanye igihembo, atsinda Umunya-Mali Tiémoko Diamouténé na Blaine Kieck wo muri Afurika y’Epfo.
Eritrea yegukanye igihembo cy’ikipe y’umwaka
Ikipe y’Igihugu ya Eritrea ni yo yahawe igihembo cy’ikipe y’umwaka muri Afurika nyuma yo guca imbere u Rwanda n’Ibirwa bya Maurice.
Abitwaye neza muri EAC no mu Rwanda barashimiwe
Ibihembo kandi byageneye umwanya abakinnyi bahize abandi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bagore, igihembo cyahawe Umurundikazi Nsengiyumva Odette. Mu bagabo, gihabwa Charles Kagimu wo muri Uganda.
Mu Rwanda, abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ni: Masengesho Vainqueur mu bagabo, ukinira Benediction. Nirere Xaveline mu bagore, ukinira Team Amani yo muri Kenya.
U Rwanda ruzakira ACEA 2026. Byemejwe ko u Rwanda ruzongera kwakira ibi bihembo bwa kabiri mu 2026, mbere y’uko bimurirwa mu bindi bihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego n'abakinnyi bahawe ibihembo
Perezida wa CAC, Dr. Yao Allah-Kouamé, yahaye Minisitiri Rwego ishimwe agomba kugeza kuri Perezida Paul Kagame
