Ikipe y’u Rwanda y’amagare yatangiye imyiteguro
ikomeye ya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026, aho abakinnyi batoranyijwe
n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Alexandr Pliuschin, bari mu mwiherero
w’imyitozo muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze.
Iri rushanwa rizahuza abakinnyi bahagarariye ibihugu
bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rizabera i Kisumu muri Kenya kuva ku
wa 21 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.
Kenya izakira iyi shampiyona ku nshuro ya gatatu
yikurikiranya, mu gihe u Rwanda narwo ruzaba ruhatanira kongera ku musaruro
mwiza rwagezeho mu myaka ishize.
Umutoza Alexandr Pliuschin yahamagaye abakinnyi 39
batangiye umwiherero ku wa 5 Ukwakira 2026, aho biteganyijwe ko bazakomeza
imyitozo kugeza habura igihe gito ngo berekeze muri Kenya.
Mu bahungu batarengeje imyaka 17, u Rwanda
ruzahagararirwa na Byiringiro Mubarak, Ntwari Réponse na Mukwende Fuadi, mu
gihe mu bakobwa harimo Liza Jehovaire, Mwamikazi Joy Cynthia na Agasaro Gloria.
Mu ngimbi batarengeje imyaka 19, abahamagwe ni
Nkurikiyinka Jackson, Ishimwe Brian, Mugabo Jules, Niyonkuru Yassin na Shema
Emmanuel.
Mu bangavu batarengeje imyaka 19, harimo Masengesho
Yvonne, Akimana Donatha, Kanyange Zawadi na Uwizeyimana Uwase Ancille.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, umutoza Alexandr
Pliuschin yahamagaye Mwamikazi Jazilla, Byukusenge Mariate na Uwiringiyimana
Liliane.
Mu cyiciro cy’abagore bakuru, ikipe igizwe na Nirere
Xaverine, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette, Ntakirutimana Martha na
Nzayisenga Valentine.
Mu bagabo batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruzaba
rufite Twagirayezu Didier, Ruhumuriza Aimé, Ntirenganya Moïse na Ufitimana
Shadrack.
Ikipe y’abagabo bakuru ni yo ifite abakinnyi benshi,
kuko yahamagawemo 12. Ni Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Mugisha Moïse,
Nsengiyumva Shemu, Byukusenge Patrick, Ngendahayo Jérémie, Masengesho
Vainqueur, Nkundabera Eric, Tuyizere Étienne, Niringiyimana Jean Pierre,
Uwiduhaye Mike na Ikundabayo Ruben.
Aba bakinnyi bombi bari muri gahunda y’imyitozo ya
UCI, aho bitegura kwitabira Imikino Olempike izabera i Dakar muri Sénégal,
iteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi.
Muri Shampiyona Nyafurika ya 2025, u Rwanda rwari
ruhagarariwe n’abakinnyi 23, begukana imidali 10, irimo ibiri ya Zahabu, ine ya
Feza n’ine y’Umuringa.
