Amagare: Abakinnyi 39 b’u Rwanda batangiye imyiteguro ya Shampiyona Nyafurika

Imikino - 05/10/2026 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Amagare: Abakinnyi 39 b’u Rwanda batangiye imyiteguro ya Shampiyona Nyafurika

Abakinnyi 39 b’u Rwanda batangiye umwiherero mu karere ka Musanze, bitegura guhagararira igihugu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 izabera i Kisumu muri Kenya mu mpera z’uku kwezi.

Ikipe y’u Rwanda y’amagare yatangiye imyiteguro ikomeye ya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026, aho abakinnyi batoranyijwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Alexandr Pliuschin, bari mu mwiherero w’imyitozo muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze.

Iri rushanwa rizahuza abakinnyi bahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rizabera i Kisumu muri Kenya kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.

Kenya izakira iyi shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe u Rwanda narwo ruzaba ruhatanira kongera ku musaruro mwiza rwagezeho mu myaka ishize.

Umutoza Alexandr Pliuschin yahamagaye abakinnyi 39 batangiye umwiherero ku wa 5 Ukwakira 2026, aho biteganyijwe ko bazakomeza imyitozo kugeza habura igihe gito ngo berekeze muri Kenya.

Mu bahungu batarengeje imyaka 17, u Rwanda ruzahagararirwa na Byiringiro Mubarak, Ntwari Réponse na Mukwende Fuadi, mu gihe mu bakobwa harimo Liza Jehovaire, Mwamikazi Joy Cynthia na Agasaro Gloria.

Mu ngimbi batarengeje imyaka 19, abahamagwe ni Nkurikiyinka Jackson, Ishimwe Brian, Mugabo Jules, Niyonkuru Yassin na Shema Emmanuel.

Mu bangavu batarengeje imyaka 19, harimo Masengesho Yvonne, Akimana Donatha, Kanyange Zawadi na Uwizeyimana Uwase Ancille.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, umutoza Alexandr Pliuschin yahamagaye Mwamikazi Jazilla, Byukusenge Mariate na Uwiringiyimana Liliane.

Mu cyiciro cy’abagore bakuru, ikipe igizwe na Nirere Xaverine, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette, Ntakirutimana Martha na Nzayisenga Valentine.

Mu bagabo batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruzaba rufite Twagirayezu Didier, Ruhumuriza Aimé, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadrack.

Ikipe y’abagabo bakuru ni yo ifite abakinnyi benshi, kuko yahamagawemo 12. Ni Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Byukusenge Patrick, Ngendahayo Jérémie, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric, Tuyizere Étienne, Niringiyimana Jean Pierre, Uwiduhaye Mike na Ikundabayo Ruben.

Aba bakinnyi bombi bari muri gahunda y’imyitozo ya UCI, aho bitegura kwitabira Imikino Olempike izabera i Dakar muri Sénégal, iteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi.

Muri Shampiyona Nyafurika ya 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 23, begukana imidali 10, irimo ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...