Amagara araseseka ntayorwa – Minisitiri Bizimana na Yolande Makolo bamaganye inzoga zitujuje ubuziranenge

Amakuru ku Rwanda - 03/08/2026 4:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagara araseseka ntayorwa – Minisitiri Bizimana na Yolande Makolo bamaganye inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu gihe u Rwanda rukomeje ubukangurambaga bwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bakomeje kwibutsa ko nta kintu gikwiye guhabwa agaciro kurusha ubuzima.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo yanditse amagambo magufi ariko akomeye agira ati: “Mbere na mbere ubuzima.”

Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe inzego zitandukanye za Leta zikomeje gukangurira Abanyarwanda kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hibutswa ko ubuzima ari wo mutungo wa mbere umuntu agira.

Ubu butumwa bwahise busubizwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, wavuze ko icyo gitekerezo gihuye neza n’indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera

Yavuze ko mu muco nyarwanda ubuzima bwahoze bufatwa nk’umusingi wa byose, agaragaza imigani y’abakurambere yigishaga ko "amagara aruta amagana".

Yagize ati: "Ni byo rwose. Tugomba kubungabunga ubuzima. Abakurambere bari bazi akamaro kabyo. Bakabigira ihame mu migani bati: 'Amagara araseseka ntayorwa', 'Amagara ntaguranwa amagana', 'Amagara ntamerwa aramirwa', ndetse bati 'Agakoni k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure'."

Dr Bizimana yavuze ko iyi migani yose yigishaga ko nta kintu na kimwe cyasimbura ubuzima, kandi ko kubugira bwiza bisaba kubwitaho no kwirinda icyabuhungabanya.

Yakomeje agaragaza ko iterambere igihugu cyifuza rishingiye ku baturage bafite ubuzima buzira umuze, haba ku mubiri no ku mutwe, kandi barangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ati: "U Rwanda ruzatezwa imbere n’Abanyarwanda bazima mu mubiri no mu mutwe, barangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Gukora, gukoresha no gucuruza inzoga z’uburozi, ibiyobyabwenge, kwiyandarika, urukozasoni n’ibikorwa byose by’ubwomanzi, nidufatanye tubice mu Rwanda rwacu. Ni urugamba tugomba gutsinda twese ntawe rutareba. Abafatanyije nta kibananira."

Ubu butumwa buje mu gihe imibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, igaragaza uburemere bw’ingaruka ziterwa n’inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, amavuriro hirya no hino mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza ingaruka z’izi nzoga. Muri bo, abantu 50 bamaze gupfa, abarenga 100 barahuma, mu gihe abandi bagize ibibazo bikomeye by’umwijima n’impyiko.

Iyo mibare igaragaza ko ikibazo kitakiri icy’abanywi b’inzoga gusa, ahubwo cyahindutse ikibazo cy’ubuzima rusange, ari na yo mpamvu abayobozi bakomeje gushishikariza buri Munyarwanda kugira uruhare mu kukirwanya. Ubu butumwa kandi bugamije kwibutsa ko kurengera ubuzima atari inshingano z’inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri wese.

Kwirinda kunywa cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bishobora guteza ibibazo by’ubuzima, gutanga amakuru ku babikora no gukangurira abandi kubyirinda ni bimwe mu bikorwa bishobora gufasha gukumira ibi bibazo.

Mu muco nyarwanda, bavuga ko "amagara aruta amagana", bisobanura ko ubutunzi bwose umuntu yagira budashobora gusimbura ubuzima. Ni ihame abayobozi b’u Rwanda bakomeje kwibutsa Abanyarwanda muri iki gihe, basaba ko ubuzima bwashyirwa imbere ya byose.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...