Amagambo ya Yaka na Nzovu yateje impinduka zikomeye muri Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 07/05/2025 2:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagambo ya Yaka na Nzovu yateje impinduka zikomeye muri Gen-Z Comedy

Nyuma y’uko ikiganiro cya Gen-Z Comedy Show cyo ku wa 2 Gicurasi 2025 kivugiwemo amagambo yateje impaka, cyahise gikurwa kuri YouTube, ndetse ubuyobozi bw’iki kiganiro buyobowe na Fally Merci bwasabye imbabazi ku mugaragaro.

Ni nyuma y’uko abashyitsi bacyo, Yaka na Nzovu, bavuze amagambo yasamiwe hejuru n’abakurikiranira hafi imyidagaduro, bamwe bagasanga ari ugushishikariza ubusambanyi, izwi mu mvugo y’abo nka “kubomora.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, Fally Merci n’itsinda ayoboye bagaragaje ko bababajwe cyane n’ibyo byavugiwe muri icyo kiganiro, kandi ko bidahuye n’indangagaciro z’uburyo Gen-Z Comedy Show yubatseho.

Yagize ati “Ibyo byavuzwe ntabwo bihura n’icyerekezo cyacu. Intego yacu ni ukuzana ibisekeje, udushya no kubaha umuco. Dufashe inshingano z’ibi byabaye kandi twamaze gufata ingamba ngo bitazongera kubaho.”

Bavuze ko bagiye kongera gukaza uburyo bwo gusesengura abashyitsi batumiwe n’ibyo bavuga mu kiganiro, kugira ngo bazakomeze guha abafana ibyishimo bishingiye ku ndangagaciro nyarwanda.

Iki kiganiro cyahise gikurwa kuri YouTube nyuma y’iminsi ibiri cyamaze hanze, bitewe n’uko amagambo ya Yaka na Nzovu yakomeje kunengwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri X (Twitter), Instagram na TikTok, abantu bagaragaje amarangamutima atandukanye kuri kiriya kiganiro.

Bamwe bashimye icyemezo cyo kugikuraho no gusaba imbabazi, bavuga ko ari “ikimenyetso cy’ubuyobozi bufite icyerekezo”.

Hari abafana ba Yaka na Nzovu bagerageje kubashyigikira, bavuga ko bagombaga guhabwa ubwisanzure bw’urwenya, ariko banenga ko batabashije gupima aho urwenya rurangirira n’ubwubahane butangirira;

Gen-Z Comedy Show, isanzwe ikunzwe cyane n’urubyiruko, yahise yizeza abafana ko igiye kunoza imikorere no kurushaho gutanga ibiganiro bifite ireme, bidasebya cyangwa ngo byambuke umurongo w’umuco n’ubupfura.

Ibi bitaramo biba Kabiri mu kwezi, ndetse bihuza ibihumbi by’urubyiruko n’abandi mu bitaramo bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Gen-Z Comedy yagize uruhare rukomeye mu gutuma hari impano za benshi mu rwenya zigaragaje ku isoko zirimo nka Pilate, Umushumba, Kadudu, Caridinali, Kampire na Manzere, Eric w’i Rutsiro, Muhinde, Seth, Rufendeke n’abandi banyuranye.

Fally Merci yavuze ko ijambo ‘Kubomora’ ryakoreshejwe na Yaka na Nzovu ryasamiwe hejuru, bituma ikiganiro gikurwa kuri Youtube, kandi basaba imbabazi

Bamwe bavuga ko ari urwenya, abandi bati ni uguhungabanya umuco, Fally Merci we yahisemo gusaba imbabazi

Itangazo ry’abategura Gen-Z Comedy rigaragaza ko basabye imbabazi, kandi ko bafashe ingamba zikakaye mu gukomeza kubaka icyerekezo cy’ibi bitaramo





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...