Ni nyuma y’uko abashyitsi bacyo,
Yaka na Nzovu, bavuze amagambo yasamiwe hejuru n’abakurikiranira hafi
imyidagaduro, bamwe bagasanga ari ugushishikariza ubusambanyi, izwi mu mvugo
y’abo nka “kubomora.”
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu
tariki 7 Gicurasi 2025, Fally Merci n’itsinda ayoboye bagaragaje ko bababajwe
cyane n’ibyo byavugiwe muri icyo kiganiro, kandi ko bidahuye n’indangagaciro
z’uburyo Gen-Z Comedy Show yubatseho.
Yagize ati “Ibyo byavuzwe ntabwo
bihura n’icyerekezo cyacu. Intego yacu ni ukuzana ibisekeje, udushya no kubaha
umuco. Dufashe inshingano z’ibi byabaye kandi twamaze gufata ingamba ngo
bitazongera kubaho.”
Bavuze ko bagiye kongera gukaza
uburyo bwo gusesengura abashyitsi batumiwe n’ibyo bavuga mu kiganiro, kugira
ngo bazakomeze guha abafana ibyishimo bishingiye ku ndangagaciro nyarwanda.
Iki kiganiro cyahise gikurwa kuri
YouTube nyuma y’iminsi ibiri cyamaze hanze, bitewe n’uko amagambo ya Yaka na
Nzovu yakomeje kunengwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri X (Twitter), Instagram na
TikTok, abantu bagaragaje amarangamutima atandukanye kuri kiriya kiganiro.
Bamwe bashimye icyemezo cyo
kugikuraho no gusaba imbabazi, bavuga ko ari “ikimenyetso cy’ubuyobozi bufite
icyerekezo”.
Hari abafana ba Yaka na Nzovu
bagerageje kubashyigikira, bavuga ko bagombaga guhabwa ubwisanzure bw’urwenya,
ariko banenga ko batabashije gupima aho urwenya rurangirira n’ubwubahane
butangirira;
Gen-Z Comedy Show, isanzwe ikunzwe
cyane n’urubyiruko, yahise yizeza abafana ko igiye kunoza imikorere no
kurushaho gutanga ibiganiro bifite ireme, bidasebya cyangwa ngo byambuke
umurongo w’umuco n’ubupfura.
Ibi bitaramo biba Kabiri mu kwezi,
ndetse bihuza ibihumbi by’urubyiruko n’abandi mu bitaramo bibera muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Gen-Z Comedy yagize uruhare rukomeye
mu gutuma hari impano za benshi mu rwenya zigaragaje ku isoko zirimo nka
Pilate, Umushumba, Kadudu, Caridinali, Kampire na Manzere, Eric w’i Rutsiro,
Muhinde, Seth, Rufendeke n’abandi banyuranye.
Fally Merci yavuze ko ijambo ‘Kubomora’
ryakoreshejwe na Yaka na Nzovu ryasamiwe hejuru, bituma ikiganiro gikurwa kuri
Youtube, kandi basaba imbabazi
Bamwe bavuga ko ari urwenya, abandi
bati ni uguhungabanya umuco, Fally Merci we yahisemo gusaba imbabazi
Itangazo ry’abategura Gen-Z Comedy rigaragaza ko basabye imbabazi, kandi ko bafashe ingamba zikakaye mu gukomeza kubaka icyerekezo cy’ibi bitaramo