Mu masaha macye ashize Umunyamideli Sonia Rolland yifashishije amafoto ari kumwe na nyina umubyara maze akoresha igifaransa ndetse n’ikinyarwanda cyinshi mu guha agaciro no kwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza w’amavuko.
Muri ayo magambo Miss Sonia yakoresheje yanditse avuga uburyo umubyeyi we yamwitayeho amubwira ko aterwa ishema nawe cyane cyane ku gaciro yabahesheje ndetse amushimira abikuye ku mutima nk’umukobwa we.
Yagize ati’’ Isabukuru nziza Mama Landrada Rolland a.k.a Le PhÅ“nix (Aha ni akazina k'akabyiniriro bamwita aho bamugereranya n’igisiga cy’Ikizu kizwiho kureba kure, gishushanya ubutsinzi mu buzima n’ibindi).
Miss Sonia yazirikanye umubyeyi we mu magambo yamugeneye ku isabukuru y'amavuko
Yakomeje ati’’Ni yo mpamvu umpora hafi umunsi ku munsi intambwe ku yindi ijambo ku rindi kandi wabonye ubuzima bwiza, ntabwo ari igitangaza ni wowe kandi wowe ubwawe wabikoze byose. Nishimye cyane kuba umukobwa wawe. Komeza, uri ishema ryacu! Ndagukunda.’’
Miss Sonia yakomeje avuga ko nk’abana yabyaye bamushimira kuba yarabahesheje agaciro bamukunda kandi atewe ishema nawe.
Miss Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wubatse amateka akomeye ku isi mu gukina filime no kumurika imideli ndetse akaza kuba na Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wi 2000 ahigitse ab'ibikomerezwa muri icyo gihugu.
Miss Sonia yavutse kuwa 11 Gashyantare 1981, akaba umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yavukiye i Kigali mu Rwanda, kuri nyina w’umunyarwandakazi na Se w’umufaransa.
Miss Sonia yabwiye umubyeyi ko ari ishema ryabo ndetse ko amukunda