Iyo bimeze bityo, uburyo bavuga n'ibyo basubiza mu biganiro bishobora kubigaragaza. Ubushakashatsi bwagarutsweho n’urubuga rwa your tango, bugaragaza amwe mu magambo abahanga mu mitekerereze bavuga ko akunze gukoreshwa n'abantu bafite ukwitandukanya n'amarangamutima n'ibitekerezo.
1. Njye nta cyo bitwaye
Iyo umuntu ahora avuga ati "nta cyo bitwaye" cyangwa "sibyitayeho", akenshi aba yerekana ko atakimenya icyo ashaka cyangwa icyo yumva. Si buri gihe biba bivuze ko atita ku bandi, ahubwo bishobora kuba ari uko yamaze kwitandukanya n'ibyiyumvo bye ku buryo no gufata icyemezo bimugora.
2. Ni ko bigomba kugenda
Iyi mvugo ikoreshwa n'abantu benshi, ariko iyo ihora isubirwamo ishobora kugaragaza ko umuntu yumva nta bushobozi afite bwo guhindura ubuzima bwe. Aho gushaka ibisubizo cyangwa kwemera inshingano, ahitamo kwemera ibintu uko bimeze no kubyihorera.
3. Icyaba cyose simbyitayeho
Abantu bavuga gutya baba akenshi bareka ubuzima ngo bubatware aho bushaka. Ntibashyiraho intego cyangwa ngo bafate ingamba zo guhindura ibitagenda neza, ahubwo baba bizeye ko igihe kizikemurira byose.
4. Nta byinshi nteze kubona
Iyo umuntu ahora avuga ko nta cyo ategereje cyangwa nta nzozi afite, bishobora kuba ari uburyo bwo kwirinda kongera kubabara cyangwa gucika intege. Hari igihe aba yarigeze guhangana n'ibikomere bikomeye, agahitamo kutagira icyo yizera kugira ngo atazongera kubabazwa.
5. Namenyereye kuba njyenyine
Kubona umuntu akunda kuba wenyine si ikibazo ubwacyo. Ariko iyo ahora yitandukanya n'abandi, yanga ubutumire cyangwa akirinda gusabana, bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hari amarangamutima yirinda guhura na yo.
6. Ndarushye
Iyo inshuti cyangwa abo mu muryango babonye umuntu yahindutse bakamubaza uko ameze, ashobora guhora asubiza ati "ndarushye" cyangwa "nagize icyumweru kigoranye." Nubwo rimwe na rimwe biba ari ukuri, hari n'igihe aba ari uburyo bwo guhisha ibibazo bikomeye by'imbere mu mutima.
7. Nta muntu nkeneye
Abantu benshi bavuga ko bakeneye kwigira, ariko kuvuga buri gihe ko udakeneye umuntu n'umwe bishobora kuba uburyo bwo kwirinda gusaba ubufasha cyangwa kwerekana intege nke. Nyamara ubufasha bw'abandi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
8. Nta marangamutima ngira
Abahanga bavuga ko buri muntu agira amarangamutima. Iyo umuntu ahora avuga ko nta marangamutima agira, bishobora kuba ari uburyo bwo kwikingira kugira ngo atagaragaza intege nke cyangwa ngo yongere kubabara kubera ibyabaye mu buzima bwe.
9. Mpora mpuze cyane
Kuvuga ko umuntu ahora ahuze bishobora kuba ari ukuri, ariko hari n'igihe bikorwa nk'uburyo bwo kwirinda gutekereza ku bibazo bye cyangwa kuganira n'abandi. Kwihugiraho cyane bishobora kuba uburyo bwo guhunga amarangamutima aho kuyakira no kuyatunganya.
Si umuntu wese ukoresha izi mvugo uba afite ikibazo cyo mu mutwe cyangwa yitandukanyije n'amarangamutima. Hari igihe ziba ari amagambo asanzwe akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Ariko iyo umuntu azikoresha buri gihe, zikajyana no kwigunga, kubura ubushake bwo kubana n'abandi, kutishimira ibintu yahoraga akunda cyangwa guhora agaragara nk'udafite icyizere, bishobora kuba ikimenyetso cy'uko akeneye kuganirizwa no gushyigikirwa.
Kumva no kwakira amarangamutima yawe si intege nke. Ahubwo ni imwe mu ntambwe zikomeye zigufasha kugira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze no kubaka umubano mwiza n'abandi.
