Rimwe na rimwe, amagambo
bavuga ashobora kumvikana nk’aho nta kibazo kirimo, ariko iyo asubirwamo kenshi
ashobora kuba ikimenyetso cy’uko umwe cyangwa bombi batangiye kubivamo, nk’uko
urubuga rwa Your Tango rubisobanura.
1. Kora ibyo ushaka
Iri jambo rishobora rimwe
na rimwe kuba risanzwe, ariko iyo ritangiye gukoreshwa kenshi mu bibazo
byafashweho imyanzuro hamwe, rishobora kugaragaza ko umuntu atacyumva ko kugira
uruhare mu byo mugenzi we akora ari ingenzi.
Umubano ukomeye ushingira
ku kuba abantu bombi baganira kandi bakita ku byemezo bigira ingaruka kuri bo.
Iyo umuntu atangiye kuvuga ati “kora ibyo ushaka” mu gihe yakabaye agira icyo
abivugaho, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atangiye kwitandukanya n’umubano.
2. Ndashaka kuba ndi
ngenyine
Gusaba umwanya cyangwa
akanya ko kuba wenyine si bibi buri gihe. Umuntu ashobora kubikenera kugira ngo
atuze cyangwa atekereze neza.
3. Ibyo tubireke
Hari igihe umuntu aba
ananiwe cyangwa atiteguye kuganira, kandi ibyo birumvikana. Ikibazo kiba igihe
iri jambo rihindutse akamenyero ko guhora basubika ibiganiro by’ingenzi.
Ibibazo bidakemuwe
ntibihita bishira. Akenshi amarangamutima umuntu aba yarahishe agenda akura,
bikazagera aho ibiganiro biba bigoye kurushaho.
4. Nta cyo bitwaye
Iyo umuntu akubwiye ko
ikintu “nta cyo gitwaye” bishobora kuba koko nta kibazo abibonamo. Ariko rimwe
na rimwe ashobora kuba ahisha ko hari ikimubabaje cyangwa ko atagishaka
gusobanura uko yiyumva.
Iyo umwe mu bashakanye
atangiye guhora afunga ibiganiro byerekeye amarangamutima, bishobora gutuma
undi atamenya ibiri kumubaho.
5. Nibagiwe kubikubwira
Iyo abashakanye batangiye
gutandukana mu bitekerezo, n’ibintu bito byabaga bisanzwe basangira bishobora
kugenda bigabanuka.
Umuntu ashobora gutangira
kuvuga ko “yibagiwe” kubwira mugenzi we ibintu by’ingenzi cyangwa ibyabaye kuri
we. Iyo ibi bihoraho, bishobora kugaragaza ko atacyumva ko gusangira amakuru
n’umukunzi we ari ingenzi nk’uko byahoze.
6. Nta mpamvu y’impaka
Kutifuza impaka buri gihe
si ikintu kibi. Abakundana bashobora kwirinda intonganya zidakenewe.
Ariko iyo umuntu atangiye
gukoresha iri jambo kugira ngo yirinde ikiganiro cyose ku kibazo runaka,
bishobora kugaragaza ko atacyumva ko gukemura ikibazo ari ingenzi.
Mu mubano mwiza, abantu
bashobora kutemeranya ariko bakagerageza kuganira mu bwubahane no gushaka
igisubizo.
7. Sinkishaka
kukubangamira
Iri jambo rishobora
kugaragaza ko umuntu yita ku mwanya cyangwa ku mutuzo wa mugenzi we. Ariko iyo
rihora rikoreshwa mu gihe umuntu afite ibyo ashaka kuvuga cyangwa gusaba,
rishobora kuba ikimenyetso cy’uko atacyumva afite umutekano wo gusangira
ibitekerezo n’umukunzi we.
Iyo ibiganiro bigenda
bigabanuka, abantu bashobora gutangira kubika ibibari ku mutima, bakumva ko
kuvuga bitazagira icyo bihindura.
8. Sinkeneye ubufasha
bwawe
Iri jambo rishobora kuba
risanzwe kandi rimwe na rimwe rikaba ryiza. Umuntu ashobora kuba ashaka
korohereza mugenzi we cyangwa kumukuraho umutwaro.
Ariko iyo umuntu atangiye
kurikoresha kenshi kubera ko atacyizera ko ashobora kubona ubufasha cyangwa
ubwitange bwa mugenzi we, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko yatangiye kumva ko
agomba kwikorera byose wenyine.
Amagambo nk’aya ntasobanura
buri gihe ko umubano ugeze ku iherezo. Icy’ingenzi ni uko harebwa inshuro
akoreshwa, uko avugwa ndetse n’ibindi bimenyetso biherekeza imyitwarire
y’umuntu.
Iyo abashakanye batangiye
kuganira gake, kwirinda ibiganiro byimbitse, kudasangira ibyababayeho no kumva
ko buri wese agomba kwiyitaho wenyine, bishobora kuba igihe cyo guhagarara
bakongera bakaganira ku mubano wabo.
Kuganira ku bibazo hakiri
kare, kumva uko mugenzi wawe yiyumva no gushaka ibisubizo mufatanyije bishobora
gufasha kongera kubaka isano hagati yanyu.
