Amagambo 8 agaragaza ko abakundana batangiye gutandukana

Urukundo - 26/08/2026 11:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Amagambo 8 agaragaza ko abakundana batangiye gutandukana

Iyo abashakanye cyangwa abakundana batangiye gutakaza ubusabane n’amarangamutima, impinduka zishobora kubanza kugaragara mu buryo bavugana. Aho kugira ngo baganire ku bibazo, ibyifuzo n’ibibashimisha nk’uko babikoraga mbere, batangira kuganira mu buryo bugufi kandi budafite amarangamutima menshi.

Rimwe na rimwe, amagambo bavuga ashobora kumvikana nk’aho nta kibazo kirimo, ariko iyo asubirwamo kenshi ashobora kuba ikimenyetso cy’uko umwe cyangwa bombi batangiye kubivamo, nk’uko urubuga rwa Your Tango rubisobanura.

1. Kora ibyo ushaka

Iri jambo rishobora rimwe na rimwe kuba risanzwe, ariko iyo ritangiye gukoreshwa kenshi mu bibazo byafashweho imyanzuro hamwe, rishobora kugaragaza ko umuntu atacyumva ko kugira uruhare mu byo mugenzi we akora ari ingenzi.

Umubano ukomeye ushingira ku kuba abantu bombi baganira kandi bakita ku byemezo bigira ingaruka kuri bo. Iyo umuntu atangiye kuvuga ati “kora ibyo ushaka” mu gihe yakabaye agira icyo abivugaho, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atangiye kwitandukanya n’umubano.

2. Ndashaka kuba ndi ngenyine

Gusaba umwanya cyangwa akanya ko kuba wenyine si bibi buri gihe. Umuntu ashobora kubikenera kugira ngo atuze cyangwa atekereze neza. Ariko iyo gusaba umwanya bihindutse uburyo bwo guhunga ibiganiro n’ibibazo, bishobora kuba ikibazo. Umuntu ashobora guhitamo intera aho gushaka igisubizo, bigatuma ibibazo bikomeza kwiyongera.

3. Ibyo tubireke

Hari igihe umuntu aba ananiwe cyangwa atiteguye kuganira, kandi ibyo birumvikana. Ikibazo kiba igihe iri jambo rihindutse akamenyero ko guhora basubika ibiganiro by’ingenzi.

Ibibazo bidakemuwe ntibihita bishira. Akenshi amarangamutima umuntu aba yarahishe agenda akura, bikazagera aho ibiganiro biba bigoye kurushaho.

4. Nta cyo bitwaye

Iyo umuntu akubwiye ko ikintu “nta cyo gitwaye” bishobora kuba koko nta kibazo abibonamo. Ariko rimwe na rimwe ashobora kuba ahisha ko hari ikimubabaje cyangwa ko atagishaka gusobanura uko yiyumva.

Iyo umwe mu bashakanye atangiye guhora afunga ibiganiro byerekeye amarangamutima, bishobora gutuma undi atamenya ibiri kumubaho.

5. Nibagiwe kubikubwira

Iyo abashakanye batangiye gutandukana mu bitekerezo, n’ibintu bito byabaga bisanzwe basangira bishobora kugenda bigabanuka.

Umuntu ashobora gutangira kuvuga ko “yibagiwe” kubwira mugenzi we ibintu by’ingenzi cyangwa ibyabaye kuri we. Iyo ibi bihoraho, bishobora kugaragaza ko atacyumva ko gusangira amakuru n’umukunzi we ari ingenzi nk’uko byahoze.

6. Nta mpamvu y’impaka

Kutifuza impaka buri gihe si ikintu kibi. Abakundana bashobora kwirinda intonganya zidakenewe.

Ariko iyo umuntu atangiye gukoresha iri jambo kugira ngo yirinde ikiganiro cyose ku kibazo runaka, bishobora kugaragaza ko atacyumva ko gukemura ikibazo ari ingenzi.

Mu mubano mwiza, abantu bashobora kutemeranya ariko bakagerageza kuganira mu bwubahane no gushaka igisubizo.

7. Sinkishaka kukubangamira

Iri jambo rishobora kugaragaza ko umuntu yita ku mwanya cyangwa ku mutuzo wa mugenzi we. Ariko iyo rihora rikoreshwa mu gihe umuntu afite ibyo ashaka kuvuga cyangwa gusaba, rishobora kuba ikimenyetso cy’uko atacyumva afite umutekano wo gusangira ibitekerezo n’umukunzi we.

Iyo ibiganiro bigenda bigabanuka, abantu bashobora gutangira kubika ibibari ku mutima, bakumva ko kuvuga bitazagira icyo bihindura.

8. Sinkeneye ubufasha bwawe

Iri jambo rishobora kuba risanzwe kandi rimwe na rimwe rikaba ryiza. Umuntu ashobora kuba ashaka korohereza mugenzi we cyangwa kumukuraho umutwaro.

Ariko iyo umuntu atangiye kurikoresha kenshi kubera ko atacyizera ko ashobora kubona ubufasha cyangwa ubwitange bwa mugenzi we, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko yatangiye kumva ko agomba kwikorera byose wenyine.

Amagambo nk’aya ntasobanura buri gihe ko umubano ugeze ku iherezo. Icy’ingenzi ni uko harebwa inshuro akoreshwa, uko avugwa ndetse n’ibindi bimenyetso biherekeza imyitwarire y’umuntu.

Iyo abashakanye batangiye kuganira gake, kwirinda ibiganiro byimbitse, kudasangira ibyababayeho no kumva ko buri wese agomba kwiyitaho wenyine, bishobora kuba igihe cyo guhagarara bakongera bakaganira ku mubano wabo.

Kuganira ku bibazo hakiri kare, kumva uko mugenzi wawe yiyumva no gushaka ibisubizo mufatanyije bishobora gufasha kongera kubaka isano hagati yanyu.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...