Ayo magambo ko ari 7 ntabwo tuyasanga mu gitabo kimwe ahubwo ari mu bitabo 4 bigize ubutumwa bwiza. Uno munsi ndayavuga gusa hanyuma kuva ejo tuzatangira kwiga kuri buri jambo.
Ayo magambo 7 ni aya akurikira:
1 Data ubababarire kuko batazi icyo bakora (Luka 23:34);
2 Ndakubwira ukuri y'uko Uyu munsi turi bubane muri Paradizo (Luka 23:43);
3 Mubyeyi "Nguyu umwana", nawe mwigishwa "nguyu nyoko" (Yoh. 19:26-27);
4 Eli Eli Lama Sabaktani (Mana yanjye, Mana yanjye n'iki kikundekesheje (Mat. 27:46)
5 Mfite inyota (Yoh 19:28);
6 Birarangiye (Yoh. 19:30);
7 Data, mu maboko yawe niho nshize ubugingo bwanjye (Luke 23:46).
Nyamuneka ufate umwanya wo gutekereza kuri aya magambo.
1 DATA UBABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA (Luka 23:34)
Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba ni ugusabira imbabazi abamubambaga. Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cyangwa ugerageza gutekereza ububabare n'uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.
Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo
1 Ku musaraba niho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagombaga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n'aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n'abantu batigisha ibyo bemera cyangwa bataba ibyo bigisha!
2 Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashyize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry'amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,...Ibi nabyo Yesu yarabikoze!
3 Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe.
4 Kubabarira umwanzi n'igikorwa cy'ubutwari. Abanyantegenke cyarabananiye. Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.
5 Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no kubo ariya makuru azageraho: twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kd nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye. Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa.
6 Ariya magambo agaragaza kunesha k'urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo. Nibyo Yesu yakoze.
Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo! Warababariwe, nawe babarira.
2 UNO MUNSI TURABANA MURI PARADIZO ( LUKA 23 : 43)
Mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba harimo n'iri ngo Uyu munsi turabana muri Paradizo.Utekereje ko aya magambo yavugiwe ku musaraba, Yesu arimo imisumari, yambaye ikamba ry'amahwa, wumva uburemere bwayo. Maze kurisoma no kuritekerezaho, nize byinshi ku birebana na kiriya gisambo ndetse na Yesu.
1 Ku birebana na kiriya gisambocyabwiwe ariya magambo, nize ibikurikira:
- Aho yamenyeye Yesu yaramwemeye;
- Yemeye Yesu mu gihe atari uwo kwemerwa: Imana yakubiswe, yamanitswe, yihakanywe n'abigishwa...
- Kubera kumwemera yivuye inyuma, yagaye mugenzi we utaramuhaye agaciro;
- Yiyemeje icyaha;
- Yizeye ko Yesu akiza kandi ko atanga Ubwami bw'Imana;
- Kwizera kwe kwarebye kure bituma atumbira ubugingo buhoraho mugihe ikindi gisambo cyashakaga inzira yihuse ibakura mu gihano.
2 Ku bijyanye na Yesu nize ibikurikura
- Kristo wo ku musaraba afite imbaraga zo kubabarira kimwe na Kristo wo ku ntebe y'Imbabazi;
- N'ubwo yababazwaga n'umusaraba, Kristo yari agifite impuhwe zibabarira abanyabyaha;
- Umurimo wo gukiza yakoreyemo niwo yarangirijemo!
- Guhamya ko bagombaga kubana muri Paradizo, bivuguruza amakuru kiliziya yakunze kwamamaza ya Pirigatori!
3 MUBYEYI NGUYU UMWANA(YOHANA 19:26-27)
Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati"Mubyeyi, nguyu umwana wawe." Maze abwira uwo mwigishwa ati"Nguyu nyoko." Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.
Iri Ni ijambo rya 3 Yesu yavugiye ku musaraba. Nk'uko tubisanga mu gice cya 4 cy'Igitabo cya Malaki (3:24), Yesu yarafite inshingano ikomeye yo guhuza "imitima y'abana n'iyababyeyi babo". Iyi nshigano yo kurema no gukomeza imiryango nayo yarayikomeje kugeza ku isaha ye ya nyuma.
Maze gusoma kino cyanditswe njye nafashijwe cyane n'ukuntu Yesu, n'ubwo umubiri we warimo kubabazwa, umutima we wari wikoreye ibibazo by'abandi bababaye.
Ibi byatumye numva cyane ijambo rivuga ngo "Nukuri intimba zacu nizo yikoreye".
Kuri uriya munsi umwe mu bantu bari bafite intimba ni Mariya nyina wa Yesu. Mariya yabyaye Yesu, yaramuhunganye, yaramureze kuva mu buto bwe, yabanye nawe kurusha abandi bose.
Birumvikana ko gupfa kwa Yesu kwamubabaje kurusha abandi. Byari ngombwa ko Yesu amuhumuriza, byari ngombwa ko Yesu amwitaho (HE CARES). Na nubu niko Yesu akimeze. Ikibazo cyawe arakizi, agufite ku mutima, ubukehwa bwawe arabuzi, azakuremera umuryango.
4 MANA YANJYE, MANA YANJYE N'IKI KIKUNDEKESHEJE?
Pasika nziza kuri mwese, umunsi wo kuzura k'umugambi wo gucungurwa, umumsi wo kuzuka, umunsi w'intsinzi kuri twese abizeye. Ngeze ku ijambo rya 4 Yesu yavugiye ku musaraba rigira riti "Eli Eli, Lama Sabaktani!
Abahanga muri Theology bavuga ko ririya jambo rivanga indimi. Ntabwo ari ururimi rw'abaheburayo nta n'ubwo ari urw'abasiriya. Bivugwa ko ari "Syro-chaldaic".
Ariko amagambo Yesu yavuze agaragara muri Zaburi 22:2 "Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y'amagambo yo kuniha kwanjye?" Aya ni amagambo akomeye agaragaza, Akababaro gahanitse, Kwiheba ndetse no gutereranwa, gutabwa, gutakaza ibyiringiro.
Biragoye kumva ibisobanuro by'iyi mvugo. Ni gute Yesu yaretswe n'Imana? Imana yaretse Imana? Mwibuke ko Imana yemeye umurimo we mu buryo budasubirwaho. Mwibuke ko nta cyaha yakoze kugirango kimukure mu maso h'Imana. Yarumviye, yicishije bugufi, yaragandutse, yemeye urupfu rwo kumusaraba,...
Ntekereje cyane nibwiye ko ariya magambo yavuye kuri ibi bikurikira:
1 Ububabare bukabije bw'umubiri ndetse no kugotwa n'abanzi, abashinyaguzi.
2 Ubukana bw'imbaraga z'umwijima (Luke 22:53). Yari muri cya gihe Inzoka ihawe kuruma ikirenge cy'urubyaro rwa Adam (Itang. 3:15);
3 Amagambo akaze yari yumvise kuva atangira kujyanwa imbere y'abatambyi, aregwa ubusa, ahanahanwa....
4 Ibyaha byacu yari yikoreye byatumye Imana imukuraho amaso (Yes. 53:4-5). Imana ikunda umuntu ariko yanga icyaha. Iyo ugaragaje icyaha, iraguhugwa. Yahindutse ikivume (Gal. 3:13). Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu (2Kor.5:21). Aha niho kurekwa, kwirengagizwa byavuye, ku bwanjye, ku bwawe.
Uracyibuka ko ari wewe wamuteye gutaka? Ariya marira yayarize ku bwawe!
UBITEKEREZEHO! (Ubutaha mu minsi 3 isigaye nzabagezaho amagambo 3 asigaye Yesu yavugiye ku musaraba n’inyigisho nayakuyemo).
Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko
Email: masengof@yahoo.fr