Amagaju FC yaremuye

Imikino - 23/07/2025 2:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Amagaju FC yaremuye

Ikipe y’Amagaju FC yaremuye isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye ndetse ikanongerera bamwe mu bari bayisanzwemo amasezerano.

Amakipe atandukanye mu Rwanda akomeje kwiyubaka asinyisha abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026. Nubwo hari akirimo kubikora ariko hari nayabisoje arimo APR FC n’Amagaju FC.

Iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe yasinyishije abakinnyi 11 bashya ndetse yongerera amasezerano abakinnyi 6. Mu mwaka utaha w’imikino Amagaju FC azaba afite abakinnyi 24 muri rusange.

Abo ni abanyezamu batatu;Kamalanduako Kama Henock,Twagirumukiza Clement na Muneza Jacques. Ba myugariro ni Abdel Matumona Wakonda, Dusabe Jean Claude, Niyitegeka Said, Muhayimana Martin, Rwema Amza, Shema Jean Baptiste na Bizimungu Yunussu.

Abakina mu kibuga hagati ni Sebagenzi Cyrille,Kambanda Emmanuel,Twizeyimana Innocent,Ntakirutimana Franck na Gloire Shabani Salomon.

Abakina basatira ni Iradukunda Daniel, Hakizimana Assoumani Fati, Rachidi Mapoli Yekini, Edouard Ndayishimiye, Uwizeyimana Daniel, Habineza Alphonse, Iradukunda Desire, Nsabimana Emmanuel na Nibibona Eddy.

Amagaju FC atozwa na Niyongabo Amars mu mwaka ushize w’imikino yari yasoreje shampiyona ku mwanya wa 11 n’amanota 36.

Amagaju FC izakoresha abakinnyi 24 mu mwaka utaha w'imikino 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...