Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Healthline, bavuga
ko intanga ngabo zicwa cyane n’ibyo umugabo yariye.
Uretse ibyo yariye kandi , umugabo hari byinshi aba
asabwa kwigengesera gukora , yanabikora , akabikora mu buryo runaka butarangiza
umubiri we bikaba byagera no ku ntanga ze nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Ese
ni ayahe mafunguro abagabo baba basabwa kwitondera ku bw’intanga zabo?
Buri mugabo agirwa inama yo kugendera kure amafunguro
yose arimo inyama nyinshi zabanje kunyuzwa mu byumva cyangwa gutegurwa mu buryo
budasanzwe.Muri izi nyama bavugamo ; bacon,
sausages na Hot dogs n’ubundi bwoko bw’inyama.
Ikindi kandi abagabo bari
bakwiye kugabanya amafunguro arimo ‘ibikomoka kuri soya cyane’(Soy Products).Ikinyamakuru
Fleekloaded, dukesha iyi nkuru kigaragaza ko ibi iyo ubiriye buri munsi , bigira
ingaruka ku ngano y’intanga zawe, ndetse n’ubudahangarwa bwazo.
Buri mugabo abuzwa kurya
amafunguro yose aho ava akagera yanyujijwe mu byuma bitegura ibiryo,
banabikoresha bakirinda kubihorera mu
rwego rwo kurinda intanga zabo.
Ubuzima bw’umugabo iyo
bugeze ku ntanga, asabwa kugira amakenga cyane , na cyane ko ariwe ugira uruhare
mu kororoka k’umuryango we afatanyije n’umugore we.