Mu masaha y’umugoroba wa tariki 20 Mutarama 2024 habura
amasegonda make ngo 21 Mutarama zigere ni bwo Miss Nishimwe Naomie yashyize
amafoto agaragaza ibyishimo bagiriye mu munsi mukuru w’umukunzi we Michael
Tesfay.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi zabo bahuriye mu itsinda rya
Mackenzie nka Brenda, Kathia na Kelly Madla naho harimo hagenda hanyuzwaho
amashusho anyuranye yerekana uko byifashe mu birori by’umunsi w’amavuko wa
Michael.
Hakaba kandi hari nyuma gato y’uko Miss Naomie ashyize
hanze ubutumwa bwo kwifuriza umukunzi we Michael Tesfay isabukuru amwibutsa ko
yamuronkeyemo umugisha ati "Umunsi mwiza w’amavuko, mutima wanjye uri umugisha
wanjye."
Uyu mukobwa yongeye gutomora umukunzi we amubwira ko
amukunda cyane Michael Tesfay na we atazuyaje yagize ati "Ndagukunda cyane
mukundwa, niteguye gukomeza kwizihizanya izindi sabukuru na we."
Aba bombi baherukaga mu biruhuko muri Zanzibar hari mu
bihe byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Miss Nishimwe Naomie iba buri mwaka
kuwa 05 Mutarama, muri 2023 bwo bakaba barasohokeye muri aya matariki i Dubai.
Ku wa 01 Mutarama 2024, Michael Tesfay akaba ari bwo
yambitse impeta y’integuza Miss Nishimwe Naomie anatangaza ko afitiye amatsiko
urugo rwabo.
Byari akanyamuneza ku ruhande rwa Michael Tesfay wizihizaga isabakuru n'umukunzi we bari mu bihe byiza
Miss Naomie yabwiye Michael Tesfay ko ari umugisha kuri we anongera gushimangira ko yamwihebeye

Inshuti n'abavandimwe ba Miss Naomie nka Kelly Madla umugore wa Lt David bitabiye ibi birori
Urukundo rwa Miss Naomie na Michael rumaze gushinga imizi ndetse byitezwe ko mu bihe bya vuba bazahuza imiryango

Baheruka mu biruhuko bya 2024 muri Zanzibar nyuma y'uko muri 2023 bari bagiye i Dubai mu bihe by'intangiriro z'umwaka
