Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 01 Mutarama 2022, ni bwo Phil Peter usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo Tv
yasohoye iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afro na Amapiano Fusion.
Ni indirimbo avuga ko yasohoye mu
rwego rwo gufasha Abaturarwanda n’abandi kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2022
bizihiwe.
Asohora iyi ndirimbo, yashimye buri
wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, by’umwihariko abahanzi bamutije
amaboko.
‘Agafoto’ yabaye indirimbo ya kabiri
Phil Peter akoranye na Marina nyuma y’indirimbo ‘Bimpame’ yabiciye bigacika
kuva mu mpera za 2021 kugeza n’uyu munsi.
Dj Phil Peter aherutse kubwira
INYARWANDA ko kongera gukorana indirimbo na Marina ari uko bahuza mu mashyi no
mu mudiho.
Ati “Marina twarahuje cyane ku buryo
muri studio kenshi tuba turi kumwe, mba nzi indirimbo ze nawe aba azi izanjye,
ku buryo hari iyo twumva tukumva ni we uri kuburamo agahita aririmbamo."
Uyu munyamakuru wa Isibo Tv akavuga
ko Marina ari inshuti ye y’igihe kirekire ku buryo baziranye na mbere y’uko
uyu mukobwa yinjira mu muziki.
Akavuga ko Marina ari mu bigeze
kwitabira irushanwa ‘Speciale Vacance’ yakoreraga kuri Radio Isango Star,
ryashakishaga impano mu rubyiruko rushaka kwinjira mu muziki.
Ati “Marina hari ibintu byinshi by’amabanga
tuziranyeho. Ni umuntu wanjye, gukorana nawe ni byiza."
Phil Peter yahurije mu ndirimbo
Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone

Phil Peter avuga ko yongeye gukorana indirimbo na Marina kubera ko ari inshuti kandi bakaba bahuza mu mashyi no mu mudiho

Phil Peter n’abahanzi bakoranye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Agafoto "

Umuhanzi Aime Bluestone na Dj Phil
Peter baganira n'umuraperi P Fla
Iyi ndirimbo ‘Agafoto’ yabyinnyemo
ababyinnyi barimo Jojo Breezy na Shallom

Umuraperi P Fla wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye yafunguye ibifungo by’ishati mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo

Marina yanyujijemo abyina Kinyarwanda muri iyi ndirimbo yubakiye ku njyana ya Amapiano Fusion

Kuva mu 2021, Dj Phil Peter yashyize imbaraga mu muziki bitandukanye n’indi myaka

Dj Phil Peter na Marina ni inshuti z’igihe
kirekire mu muziki no mu buzima busanzwe