AMAFOTO yaranze ubukwe bwa Prosper Nkomezi n’umukunzi we bari kubarizwa muri Amerika

Imyidagaduro - 14/04/2026 7:09 PM
Share:

Umwanditsi:

AMAFOTO yaranze ubukwe bwa Prosper Nkomezi n’umukunzi we bari kubarizwa muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe nyuma yo gusezerana kubana akaramata n’umukunzi we Retina Nkurunziza Rusanganirwa mu bukwe bwabaye mu mpera za Werurwe 2026.

Uyu muhango wabaye tariki 29 Werurwe 2026, ubera i Rusororo muri Jalia Garden, mbere yo gukomereza mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye kuri Zion Temple.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’inshuti, abo mu muryango ndetse n’abakunzi b’umuziki wa gospel, aho benshi bishimiye kubona Prosper Nkomezi atangiye urugendo rushya rw’urugo, nyuma y’igihe kinini azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’ubu bukwe, amakuru agaragaza ko aba bombi bahise berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari gukomereza ubuzima bwabo bushya.

Si ubuzima bwite gusa ariko, kuko na ho Prosper Nkomezi akomeje ibikorwa bye bya muzika.

Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko ari gutegura ibitaramo bitandukanye azakorera muri Amerika, mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki we baba mu mahanga no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo ze.

Ni urugendo rushya rutangiye ku muryango mushya wa Prosper Nkomezi na Retina M, ruvanze n’intego zo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Prosper Nkomezi yatangiye umuziki muri 2017 ahera ku ndirimbo yise ‘Sinzahwema’, iyi abantu benshi bakunda indirimbo ze bakaba bayizi nka ‘Amamara’.

Azwi cyane mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere nka Sinzahwema, Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n’izindi zitandukanye.

Mu gitaramo 'Hari amashimwe Live Concert' Aimé Uwimana yakoze tariki 14 Ukwakira 2018, Prosper Nkomezi ari mu bahanzi baririmbye akora ku mitima ya benshi bari aho dore ko habaye n'agashya, aho yavuye kuri stage abantu bagakomeza kuririmba indirimbo ze.

Aha ni naho izina rye ryamenyekaniye cyane dore ko ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye yari aririmbyemo, byongeye hakaba hari hakoraniye itangazamakuru n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel.

Urukundo rwashyizwe ku mugaragaro: Prosper Nkomezi na Retina basezeranye imbere y’Imana n’abantu, batangira urugendo rushya rw’urugo rufite umugisha

Byari ibyishimo n’amarangamutima menshi mu bukwe bwa Prosper Nkomezi na Retina , aho basangiye isezerano ry’urukundo ridashira imbere y’ababo n’inshuti


Ibyishimo byari byose ku maso ya Prosper Nkomezi na Retina mu munsi wabo w’amateka, batangira ubuzima bushya bwuzuyemo kwizera n’urukundo

 

Nyuma yo gusezerana, Prosper Nkomezi na Retina bahise berekeza muri Amerika, aho bagiye gukomereza ubuzima bushya n’inzozi zabo

 

Ubukwe bwa Prosper Nkomezi na Retina bwabaye igihamya cy’urukundo rufite ishingiro, rujyana no gukorera Imana no kuyihesha icyubahiro mu rugo rwabo rushya



Prosper Nkomezi yatangaje ko ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...