AMAFOTO: Dj Pinky yasuye Gasogi United akorana imyitozo n’abakinnyi nyuma yo guhabwa Jersey y’iyi kipe

Imikino - 25/05/2026 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

AMAFOTO: Dj Pinky yasuye Gasogi United akorana imyitozo n’abakinnyi nyuma yo guhabwa Jersey y’iyi kipe

DJ Pinky ukomeje kwamamara mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yasuye ikipe ya Gasogi United nyuma yo guhabwa Jersey yayo, mu gikorwa cyasembuwe n’ifoto y'ubwenge buhangano aho uyu mu mwali yagaragaye ateruye Perezida w’iyi kipe, KNC ndetse na Angeli Mutabaruka, ikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Gusura Gasogi United mu myitozo, ni uruzinduko rwabaye kuyu wa Mbere aho DJ Pinky yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe, yinjira mu mwuka w’imyitozo n’abakinnyi, anaboneraho umwanya wo kuganira n’abagize Gasogi United ku rugendo rwe mu mwuga wo kuvangavanga imiziki (DJing) ndetse n’izindi mpano afite zifasha mu guteza imbere impano ye.

Gloria Bobette Gahigana wamamaye nka Dj Pinky, yavuze ko gukorana n’abantu batandukanye mu myidagaduro ndetse no kubona amahirwe yo kwegerana n’amakipe ya siporo bimufasha kwagura ibikorwa bye no kumenyekanisha impano afite ku rwego rwo hejuru.

Abakinnyi ba Gasogi United na bo bagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu mu DJ, banagaragaza ko imyidagaduro na siporo bikwiye gukomeza kujyana mu guteza imbere urubyiruko.

Ibi byabaye bikurikiye ifoto DJ Pinky yakoze yifashishije ubwenge buhangano aho yari ateruye KNC na Angeli Mutabaruka, yari yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma anagenerwa Jersey nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’iyi kipe ndetse aha ninaho havuyeko ashobora gukorana niyi kipe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda Tv, DJ Pinky yavuze ko kuva akiri muto yakundaga umuziki n’ibijyanye no kuvanga imiziki, gusa icyo gihe ntiyari azi neza ko bishobora kuzamubera umwuga. Ati: “Nkiri umwana narabikundaga ariko ntabwo nari mbizi ko ari byo nzaba.”

Ni amagambo yumvikanamo umuntu wakuranye impano iri imbere muri we, ariko igihe cyo kuyimenya kikazaza nyuma. Kimwe n’urubyiruko rwinshi, Pinky yakuriye mu muryango wari ufite inzozi zikomeye ku hazaza he.

Se yifuzaga ko yaba umunyamategeko, mu gihe nyina yamwifuzagaho kuzaba umuganga, cyane cyane kubera amanota meza yagiraga mu mibare n’ubugenge. Ariko uko imyaka yagiye ishira, ni ko yatangiye kwisobanukirwa kurushaho, nyuma aza kwanzura kuba umu DJ.



Amafoto: @Kenzo_photographer



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...