Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwirangira

Imyidagaduro - 27/08/2020 11:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwirangira

'Ibibazo bye bizaba ibyanjye. Agahinda ke kazaba akanjye. Ibyishimo bye bizaba ibyanjye. Amahoro ye azaba ayanjye'- Ni Alpha Rwirangira wavuze aya magambo ku wa 31 Mutarama 2020 amaze umwaka umwe akundana na Umuziranenge Liliane.

Ni mu ndirimbo ye yise “Yes " imaze kurebwa n’abantu 1,898,355. Alpha yaririmbye aca amarenga y’uko ari mu munyenga w’urukundo rushya na Liliane barushingiye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Aririmba avuga ko ‘Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza’ agasaba Imana ubwenge bwo kutajegajeza urukundo rwabo, akarenzaho ko ari ryo sengesho rye.

Uyu muhanzi agaragaza ibisa n’ubukwe bwe, yambitse impeta umukunzi we akamutetesha, bakoze ubukwe agaragiwe n’inshuti ze zirimo umuhanzi Emmy n’abandi.

Ubuzima bw’urukundo yaririmbye yabutangiye ku wa 22 Kanama 2020, ubwo yatangiraga gusohora amafoto y’umunezero w’urukundo arimo na Umuziranenge Liliane bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.

Nta byinshi uyu muhanzi avuga, gusa avuga ko ariyo ntangiriro y’urugendo rwabo, akarenzaho ngo ‘Urukundo ruratsinda’.

Inshuti ze za hafi zirimo abahanzi, abanyamideli, abanyamakuru n’abandi bamwifurije kurushinga rugakomera.

Mu gihe cy’imyaka itatu Alpha amaze akundana n’uyu mukobwa ntiyigeze amugaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avuga ko kimwe mu byatumye amuhitamo ari uko Liliane akunda Imana n’abantu.

Bakoze ubukwe mu gihe indirimbo z'uyu muhanzi, ‘Anatenda’ imaze amezi umunani, ‘Long Distance’ imaze amezi 11 n’izindi.

Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Liliane Umuziranenge yise 'Juliet' ku wa 22 Kanama 2020

Liliane Umuziranenge, umukunzi wa Alpha Rwirangira barushinze ntiyari asanzwe azwi mu itangazamakuru

Alpha mu ndirimbo ye yise "Yes" yaririmbye asaba Imana ubuhanga n'ubwenge bwo kurinda urukundo rwe rushya

Alpha Rwirangira n'abasore bamuherekeje gucyura umutarutwa we, Liliane Umuziranenge

Umuhanzi Alpha Rwirangira ku munsi w'ubukwe bwe yari yambaye kinyarwanda

Alpha Rwirangira yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umweru ku munsi udasanzwe mu buzima bwe n'umukunzi we bakundanye imyaka itatu

Sabin, umwe mu basore baherekeje Alpha yizihije isabukuru y'amavuko uyu munsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...