Buri wese uhatanye mu irushanwa yiha icyizere
ashingiye ku bikorwa bye. Ariko kandi agahitamo guharira ababishinzwe kugira
ngo babe ari bo bagena ubikwiye.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira
2022, hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards ku nshuro ya Gatanu. Ni ubwa
mbere bibaye bidahatanyemo umuhanzi Bruce Melodie.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye kuri Norrsken
Hub Kigali ahahoze ari Ecole Belge. Witabiriwe n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro,
cyane cyane abahanzi bari bahataniye ibi bihembo bimaze kuba ubukombe mu
muziki.
Ibyiciro byahawe ibihembo muri uyu mwaka ni Best
Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best
Album na Life Time Achievement Award.
Indirimbo zahataniye ibihembo kuri iyi nshuro ni
izasohotse nyuma ya Kiss Summer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na
Kanama 2022.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins, yavuze ko bishimiye kuba babashije gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatanu.
Yavuze ko batangira uru rugendo mu 2018 "twari tuzi ko ikintu tugiye
gutangira ari ikintu kizafasha abantu benshi."
Abegukanye
ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022:
1. Igihembo cy’uwatunganyije indirimbo neza ‘Best
Producer’ cyegukanwe na Element wo muri Country Records.
2. Igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist)
yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group.
3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album)
yabaye ‘Twaje’ y’umuhanzi Buravan.
4. Igikombe cy’uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time
Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.
5. Igikombe cy’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female
Artist) cyegukanwe na Alyn Sano.
6. Igihembo cy’umugabo mwiza (Best Male Artist)
cyegukanwe na Kenny Sol.
7. Igikombe cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song)
cyegukanwe n’indirimbo ‘Inana’ ya Chriss Eazy.
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Busines Group
yegukanye ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards
Dj Lamper wo mu Butaliyani ni we wifashishijwe mu
gususurutsa abantu yifashishije indirimbo zinyuranye
Ibi birori byasize akanyamuneza n'ibyishimo kuri benshi
bari bahahuriye n'inshuti
Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Soleil' muri filime
y'uruhererekane ya Bamenya
Gafotozi Kadafi Pro na Rock Kirabiranya uherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza ikigo cyo muri Zambia

Inkumi z'ikimero zakiraga abitabiriye itangwa ry'ibi
bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatanu
Umuhanzi Yampano [Uwa kabiri uvuye iburyo] uherutse
gusohora indirimbo 'Uwo muntu' ikunzwe muri iki gihe
Umuhanzi Alto uzwi mu ndirimbo nka 'Byambera',
'Ntaribi' [Uri hagati]
Chriss Eazy yashimiye bikomeye Producer Element
wamukoreye indirimbo zamuhesheje ibikombe
Kenny Sol yegukanye igikombe cya 'Best Male Artist'.
Yafashwe n'amarangamutima ubwo yakiraga iki gikombe
Alyn Sano yegukanye igikombe cya 'Best Female Artist'


Umuhanzi Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo 'Igikobwa'
yasusurukije abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Umukundwa Cadette [Miss cadette] witabiriye irushanwa
rya Miss Rwanda 2019

Umunyarwenya Zaba Missed Call ari kumwe n'umukinnyi wa
filime Nkusi Lynda wahatanye muri Miss Rwanda 2021/2022

Junior Giti uzwi mu basobanura filime washinze 'Giti
Business Group' yaherekeje umuhanzi we
Ubwo Chriss Eazy yari agiye kwakira igihembo 'Best Summer
Song' yaherekejwe n'intore
Umuhanzi Ben Adolphe uzwi mu ndirimbo nka 'Rimwe',
'Nkawe', Aba Ex' n'izindi
Umusizi Junior Rumaga uzwi mu bisigo bitandukanye
Umuhanzi Mbaraga Alex uzwi nka Junior wo muri Juda
Muzik
Umuhanzi Darest wo muri Juda Muzik
Kalimpinya Queen witabiriye Miss Rwanda ya 2017
Umunyamakuru Antoinette Niyingira wa Kiss Fm
Ibyo kunywa no kurya byari byateguwe ku bwinshi
Kenny Sol yafashwe n'amarangamutima ubwo batangazaga
ko yegukanye igikombe
Mushyoma Joseph [Boubou] yegukanye igikombe cya Life
Time Achievement Awards
Umuhanzi Peace Jolis wamamaye mu ndirimbo zirimo nka
'Uko nagukunze', 'Musimbure' n'izindi
Batangana Martial, Mukuru wa Buravan yaserutse mu
myambaro yahanzwe na Moshions, ariko amasaro yakoreshwaga cyane na Buravan
Abanyamuziki bo mu itsinda rya Symphony Band bitegura
gukora igitaramo cya kabiri
Masamba Intore yitabiriye ku nshuro ya mbere itangwa
ry'ibihembo Kiss Summer Awards
Irene Murindahabi washinze MI Empire ifasha abahanzi
barimo Vestine na Dorcas
Producer Element wo muri Country Records
Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito ubwo yatambukaga ku itapi itukura























Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM