AMAFOTO 50 y’ibyamamare byitabiriye itangwa ry’ibihembo Kiss Summer Awards

Imyidagaduro - 31/10/2022 7:35 AM
Share:

Umwanditsi:

AMAFOTO 50 y’ibyamamare byitabiriye itangwa ry’ibihembo Kiss Summer Awards

Ryari ijoro ridasanzwe kuri benshi n’umutima udiha - Ryasize ibyishimo mu mutima ya bamwe, abandi bataha bijujuta nyuma y’uko ibyo bacyekaga bitagenze nk’uko babishakaga. Ni irushanwa nyine!.

Buri wese uhatanye mu irushanwa yiha icyizere ashingiye ku bikorwa bye. Ariko kandi agahitamo guharira ababishinzwe kugira ngo babe ari bo bagena ubikwiye.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards ku nshuro ya Gatanu. Ni ubwa mbere bibaye bidahatanyemo umuhanzi Bruce Melodie.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye kuri Norrsken Hub Kigali ahahoze ari Ecole Belge. Witabiriwe n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, cyane cyane abahanzi bari bahataniye ibi bihembo bimaze kuba ubukombe mu muziki.

Ibyiciro byahawe ibihembo muri uyu mwaka ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

Indirimbo zahataniye ibihembo kuri iyi nshuro ni izasohotse nyuma ya Kiss Summer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins, yavuze ko bishimiye kuba babashije gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatanu. Yavuze ko batangira uru rugendo mu 2018 "twari tuzi ko ikintu tugiye gutangira ari ikintu kizafasha abantu benshi."

Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022:

1. Igihembo cy’uwatunganyije indirimbo neza ‘Best Producer’ cyegukanwe na Element wo muri Country Records.

2. Igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group.

3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye ‘Twaje’ y’umuhanzi Buravan.

4. Igikombe cy’uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

5. Igikombe cy’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano.

6. Igihembo cy’umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

7. Igikombe cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n’indirimbo ‘Inana’ ya Chriss Eazy.  

Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Busines Group yegukanye ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards 

Dj Lamper wo mu Butaliyani ni we wifashishijwe mu gususurutsa abantu yifashishije indirimbo zinyuranye 

Ibi birori byasize akanyamuneza n'ibyishimo kuri benshi bari bahahuriye n'inshuti 

Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Soleil' muri filime y'uruhererekane ya Bamenya 

Gafotozi Kadafi Pro na Rock Kirabiranya uherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza ikigo cyo muri Zambia 


Inkumi z'ikimero zakiraga abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatanu 

Umuhanzi Yampano [Uwa kabiri uvuye iburyo] uherutse gusohora indirimbo 'Uwo muntu' ikunzwe muri iki gihe    

Umuhanzi Alto uzwi mu ndirimbo nka 'Byambera', 'Ntaribi' [Uri hagati]      

Chriss Eazy yashimiye bikomeye Producer Element wamukoreye indirimbo zamuhesheje ibikombe 

Kenny Sol yegukanye igikombe cya 'Best Male Artist'. Yafashwe n'amarangamutima ubwo yakiraga iki gikombe 

Alyn Sano yegukanye igikombe cya 'Best Female Artist'

 

Umuhanzi Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo 'Igikobwa' yasusurukije abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo 

Umukundwa Cadette [Miss cadette] witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019

 

Umunyarwenya Zaba Missed Call ari kumwe n'umukinnyi wa filime Nkusi Lynda wahatanye muri Miss Rwanda 2021/2022

Junior Giti uzwi mu basobanura filime washinze 'Giti Business Group' yaherekeje umuhanzi we 

Ubwo Chriss Eazy yari agiye kwakira igihembo 'Best Summer Song' yaherekejwe n'intore 

Umuhanzi Ben Adolphe uzwi mu ndirimbo nka 'Rimwe', 'Nkawe', Aba Ex' n'izindi 

Umusizi Junior Rumaga uzwi mu bisigo bitandukanye 

Umuhanzi Mbaraga Alex uzwi nka Junior wo muri Juda Muzik 

Umuhanzi Darest wo muri Juda Muzik 

Kalimpinya Queen witabiriye Miss Rwanda ya 2017 

Umunyamakuru Antoinette Niyingira wa Kiss Fm 

Ibyo kunywa no kurya byari byateguwe ku bwinshi 

Kenny Sol yafashwe n'amarangamutima ubwo batangazaga ko yegukanye igikombe 

Mushyoma Joseph [Boubou] yegukanye igikombe cya Life Time Achievement Awards 

Umuhanzi Peace Jolis wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Uko nagukunze', 'Musimbure' n'izindi 

Batangana Martial, Mukuru wa Buravan yaserutse mu myambaro yahanzwe na Moshions, ariko amasaro yakoreshwaga cyane na Buravan 

Abanyamuziki bo mu itsinda rya Symphony Band bitegura gukora igitaramo cya kabiri 

Masamba Intore yitabiriye ku nshuro ya mbere itangwa ry'ibihembo Kiss Summer Awards 

Irene Murindahabi washinze MI Empire ifasha abahanzi barimo Vestine na Dorcas 

Producer Element wo muri Country Records 

Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito ubwo yatambukaga ku itapi itukura 

























Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...